Kigali

Uko gufuha byari bisenye urugo rwa John Legend n'umugore we

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:15/02/2024 16:59
0


Umunyamideli Chrissy Teigen akaba n'umugore w'umuhanzi John Legend, yahishuye ko gufuhira cyane uyu muhanzi no kutamwizera byari bibasenyeye habura gato.



Umuhanzi akaba n'umuhanditsi w'indirimbo n'umucuranzi mwiza wa Piano, John Legend n'umugore we Chrissy Teigen bari muri couple zirambaye i Hollywood ndetse benshi banafatiraho urugero. Nubwo bagaragara nk'ababaye neza gusa nabo bahura n'ibibazo bimeze nk'ibyo izindi ngo zubatse zinyuramo.

Umunyamideli Chrissy Teigen akaba n'umufasha w'uyu muhanzi, yahishuye ko urugo rwabo rwenze gusenyuka biturutse ku kuba yarafuhiraga cyane John Legend ndetse atakimwizera.

Ibi yabivuze mu kiganiro yagiriye kuri radiyo ikunzwe muri Amerika yitwa SiriusXM mu kiganiro yagiranye na Andy Cohen uzwiho kuba inshuti y'ibyamamare.

Umugore wa John Legend yahishuye ko gufuhira cyane uyu muhanzi byari bibasenyeye

Chrissy Teigen yagize ati: ''Nshima Imana ko mu rugo rwacu ubu tubanye neza, byadutwaye igihe kugirango tugere aha. Hari igihe cyageze twafashe umwanzuro wo gutandukana bitewe n'ibibazo twanyuzemo bishingiye ku ibura ry'ikizere hagati yacu. Mu 2015 habuze gato ngo dutandukane gusa urukundo rwacu ruraganza''.

Yakomeje agira ati: ''Muri icyo gihe sinari nkizera namba John, naramufuhiraga cyane kuburyo niyo namubonanaga n'igitsinagore byatumaga ntekereza ko hagati yabo harimo ikintu. Burigihe yatahaga njya muri telefoni ye, nahoraga mubaza ibibazo byinshi kugeza nawe bimurambiye. Byakomeje gutyo twese duhitamo ko twatandukana kuko urumva njye narimfite impamvu mufuhira cyane kandi nawe yarari mukuri ambwira ko atakomeza kubana nanjye mufata gutyo''.

Chrissy yavuze ko mu 2015 habuze gato ngo atandukanye na John biturutse kwifuha rikabije no kutizerana

Uyu munyamideli umaze imyaka 11 arushinze na John Legend bamaze kubyarana abana 4, yagize ati: ''Byageze igihe nyine kumufuhira mbigeze nk'akazi kanjye, kuburyo iyo nsubije amaso inyuma mbona naramubabaje. Sinumvaga ko gufuha bitandukanya abantu kugeza nanjye bigiye kunsenyera''.

Uyu munyamidelikazi yavuze ko magingo aya babanye neza

Yasoje avuga ko iki kibazo cyo gufuhira cyane John Legend cyakemutse ubwo bumvikanaga ko bazajya basura umujyanama w'ingo (Marriage Therapist) nibuze kabiri mu cyumweru ngo abafashe kumenya aho guhufa no kutizerana bituruka babikemure. Yemeje ko kugirango urugo rwabo rusubire mu mahoro babifashijwemo n'inama bahawe ndetse yasoje asaba abagore kureka gufuhira abagabo mu bitari ngombwa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND