Umuhanzi Andollah uzwi kandi nko Kumuhigo wa Dollar yagarutse ku rugendo yanyuranyemo n’abahanzi nyarwnda bakomeye, akomoza ku mishinga ahugiyemo anagaragaza ibyo abona bikwiriye kongerwamo imbaraga.
Kugeza ubu Andollah amaze gukora indirimbo 55 ariko izo amaze gushyira hanze ni 17 zirimo n'iziri ku muzingo
yise ‘Try New Thing’.
Uyu musore uvuga ko atari imbata y’injyana, muri iyi minsi ari gukora ibihangano byibanda kuri Trap, Drill na Jazz Beats, akaba anafite ubumenyi mu gutunganya umuziki nubwo akihugura ariko hari byinshi
yikorera ku ndirimbo ze.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda muri bwa
buryo bwihariye bw’Ubuhanzi n’Imyidagaduro mu Turere, yagaragaje uko yinjiye mu
muziki ari muto ariko cyane cyane yibanda ku mwaka wa 2017.
Yagaragaje uko yari umwe mu bari
baririmbye muri Too Much indirimbo yahuriyemo ibyamamare byinshi birimo Jay
Polly, Khalifan, Nizzo Kaboss, Safi Madiba, Marina na Uncle Austin nyamara
Bruce Melodie akabyitambikamo.
Abara iyi nkuru agira ati: ”Nkirangiza
amashuri yisumbuye ni bwo natangiye guhuza n’abahanzi. Hari indirimbo yitwa ‘Too
Much’ nari mfitemo igitero, biza kurangira Bruce Melodie abyanze ngo ndi muto
ninjyamo we aravamo, gusa mu mashusho ariko ho ndimo.”
Yagarutse kandi ku rwibutso rukubiyemo n'icyo
yigiye kuri Jay Polly mu bihe by’ikorwa ry’iyo ndirimbo agira ati: ”Jay Polly
yari umuntu uha agaciro akazi. Iriya ndirimbo bagiye kuyikora na ba Nameless
Campos, twarahuje mbona uburyo avuga ibi bintu bikorwe gutya, noneho yakoreraga
ku gihe ni cyo kintu namukundiye.”
Yasabye ko hakongerwa umubare w’ibitaramo
bitegurwa n’ibibonetse hagatekerezwa ku buryo hashyirwamo abahanzi bari mu bice
binyuranye by’igihugu kuko bahari kandi bashoboye.
Abivuga muri ubu buryo ati: ”Gushyira hamwe
bagategura ibitaramo bituma twigaragaza, ibitaramo bategura kugeza ubu batumira
abahanzi b’i Kigali b’ibyamamare.”
Andollah yasoje amashuri yisumbuye muri
2016, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza yakuye muri INES
Ruhengeri mu mwaka wa 2022.
Ubuzima bwe bushingiye ku kazi ko kuvunja aho afite ikompanyi ibikora. Ni akazi gafite aho gahuriye n'ibyo yize bimufasha gukomeza gukora neza umuziki we yizeye ko igihe kimwe ayo yashoye azayagaruza.
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO NA ANDOLLAH
TANGA IGITECYEREZO