Minisitiri w'Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana ari mu bitabiriye umuhango wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya SIDA wizihirijwe ku rwego rw'Igihugu mu Karere ka Rubavu kuri Kivu Intare Arena, ukaba ari umunsi usanze u Rwanda rwishimira ko ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA bwagabanyutse ku buryo bugaragara.
Ni umunsi abayobozi mu nzego za Leta n’abafatanyabikorwa bayo, imiryango itari iya leta, abikorera, abaharanira uburenganzira bwa muntu n’abandi bahurira hamwe bakareba umusaruro ukomeje gutangwa n'ingamba zashyizweho mu kurwanya icyorezo cya SIDA.
Buri mwaka, tariki 1
Ukuboza, Isi yose yizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya SIDA. U Rwanda
ruwizihije ku nshuro ya 36, ariko hashize imyaka 43 umurwayi wa mbere wa SIDA
abonetse mu Isi.
Kuri uyu munsi wo
kurwanya SIDA, Abanyarwanda basabwa kugira uruhare mu kwipimisha kugira ngo
bamenye aho bahagaze, kwitabira no kumenyekanisha uburyo bwizewe bwo kwirinda
SIDA burimo kwifata no gukoresha agakingirizo.
Buri wese kandi asabwa
kurwanya akato n’ihezwa bikorerwa abafite Virusi itera SIDA no kugira uruhare
mu kuvuganira abantu bose bakeneye kugerwaho na serivisi zo kurwanya SIDA.
Ni umunsi usanze u Rwanda
ruhagaze neza mu kurwanya Icyorezo cya SIDA, aho imibare igaragaza ko nibura
abantu bagera ku bihumbi 230 bafite Virusi itera SIDA. Muri abo, ababizi ko
bafite iyo virusi ni 95%. Ku rundi ruhande ariko, ababizi ko bafite iyo virusi
ntabwo ari ko bose bafata imiti igabanya ubukana kuko bageze ku kigero cya 98%.
Mu butumwa yatanze,
Minisitiri Dr.Sabin Nsanzimana yavuze ko urugamba rwo kurwanya icyorezo cya SIDA ari
urwa bose kandi rukomeye kuko kiri mu bitwara ubuzima bw'Abanyarwanda.
Yavuze ko mu bantu 100
bapfa ku munsi, nibura 7 baba bazize SIDA. Ni mu gihe abantu bandura SIDA ku
munsi ari 9 kandi abenshi ari urubyiruko.
Ati: "Abantu 7%
bazira SIDA mu bapfa ku munsi, bisobanuye ko SIDA ikiri ikibazo. Turacyahangana
n'ikibazo gikomeye nubwo iyo ndebye mu myaka 10 ishize, byari bikubye Gatatu.
Icyo gihe bari abantu 20%. Ariko iracyari imibare iri hejuru."
Imibare y’Ikigo
cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, igaragaza ko abagera kuri 3200 bandura
Virusi itera SIDA buri mwaka. Abandura bashya biganje mu rubyiruko kuko nibura
35% by’abandura ni abafite munsi y’imyaka 25.
Minisitiri w'Ubuzima, Dr Sabin Nsazimana yavuze ko urugamba rwo kurwanya SIDA ari urwa bose
TANGA IGITECYEREZO