Umushyushyarugamba akaba umuhanga mu kuvangavanga imiziki, umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, Anita Pendo, yashimye Imana yamwongereye umwaka w’uburame.
Anita Pendo agira isabukuru ku munsi wahariwe
abakundana uzwi nka St Valentin uba buri mwaka ku ya 14 Gashyantare.
Mu butumwa yanyijije ku rukuta rwa Intagram ye,
Anita ukunze kurangwa n’urwenya yashimye Imana ku burinzi bukomeye,
ikamuba hafi mu buzima bwe bwa buri munsi akaba agihumeka umwuka w’abazima.
Pendo yanditse agira ati “Imana ishimwe yankoreye
uburinzi bukomeye. Isabukuru nziza y’amavuko kuri njye”.
Uyu munyamakuru umaze imyaka itari mike muri aka kazi, yateye urwenya abwira abakunzi be ko na 'Mobile money' ye ifunguye ku bashaka bamuremera ku isabukuru ye iba buri tariki 14 Gashyantare. Ati “Momo yanjye irakora muntemo".
Anita Pendo uherutse gutangaza ibyamuteye guhinduka
icyamamare birimo gukora cyane, yanatangaje ko ubuntu bw’Imana bwatumye
akomera mu byo yerekejeho umutima byose, bishyigikirwa no kurangwa n’ikinyabupfura
mu kazi ke.
Ati “Ubuntu bw’Imana bwatumye nkomera mu mwuga
biherekezwa no kwitwararika mu kazi kanjye ka buri munsi, ariko bihuye no
kugira ikinyabupfura binganisha ku ntambwe ikomeye”.
Uyu mubyeyi w’abana babiri ni umwe mu barambye mu
mwuga w’itangazamakuru kandi akora ku mitima ya benshi bitewe n’umurava
umuranga mu byo akora byose.
TANGA IGITECYEREZO