RFL
Kigali

Ibyamamare 10 byavutse kuri Saint Valentin - AMAFOTO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:14/02/2024 12:18
0


Mu gihe Isi yose iri kwizihiza umunsi w’abakundana, hari bamwe mu byamamare bari mu byishimo byo kwishimira isabukuru yabo y’amavuko.



Nk’uko bisanzwe, abantu bavuka buri munsi. Kuri uyu munsi wihariye washyiriweho abakundana, hari ibyamamare haba mu Rwanda no mu mahanga bahuje ibyishimo byo kwizihiza isabukuru yabo y’amavuko ndetse n’umunsi udasanzwe wa Saint Valentin ku bafite abakunzi.

Mu byamamare amagana byabonye izuba ku munsi nk’uyu, InyaRwanda yaguhitiyemo 10 gusa bakomeje kuryoherwa n’uyu munsi ubugira kabiri.

1.     Anita Pendo


Anita Pendo, ni umunyamakurukazi ukunzwe mu Rwanda, akaba umushyusharugamba uri mu bakomeye. Yabonye izuba ku munsi nk'uyu wahariwe abakundana.

2.     Deejay Pius



Deejay Pius ni umuhanzi ukomeye mu Rwanda, ukunzwe mu ndirimbo zirimo 'Homba Homboka,' 'Madina,' 'Ubushyuhe,' 'Ribuyu,' 'Injonge,' 'Agatako,' n'izindi.

3.     Simon Pegg


Simon ni umukinnyi wa filime w'Umwongereza akaba n'umunyarwenya. Yabonye izuba ku munsi nk'uyu mu 1970, bisobanuye ko ubu ari kwizihiza isabukuru y'amavuko y'imyaka 54.

4.     Meg Tilly


Meg Tilly ni umukinnyi wa filime w'umunyamerikakazi, akaba n'umwanditsi mwiza. Yibitseho Golden Award abikesha filime yitwa 'Agnes of God.' Uyu munsi, arizihiza isabukuru y'imyaka 64 kuko yavutse ku munsi w'abakundana mu 1960.

5.     Florence Henderson


Florence Agnes Henderson yabonye izuba kuri Saint Valentin mu 1934. Ni umukinnyi wa filime w'umunyamerika ubimazemo imyaka irenga 60.

6.     Karol G



Carolina Giraldo Navarro uzwi nka Karol G, ni umuhanzikazi ukomoka muri Colombia. Kuba ari umwe mu baraperikazi bakaze, byamuhesheje ibihembo binyuranye birimo Grammy Award, Latin Grammy Award eshanu, Billboard Music Award enye n'ibindi. Uyu munsi arizihiza isabukuru y'imyaka 33 y'amavuko.

7.     Michael Bloomberg


Michael Rubens Bloomberg, ni umushoramari muri Amerika, umunyapolitiki ndetse n'umwanditsi w'ibitabo. Kuri uyu munsi w'abakundana, yujuje imyaka 82 y'amavuko.

8.     Danai Gurira



Danai Gurira ni umukinnyi wa filime watsindiye ibihembo bikomeye abikesha filime yakinnyemo zirimo The Walking Dead, Black Panther, Avengers, n'izindi.

9.  Afia Schwarzenegger



Afia, ni umunyamakurukazi ukunzwe cyane muri Ghana. Yakoreye ibitangazamakuru bikomeye cyane muri iki gihugu birimo Okay FM, TV Africa, Kasaapa FM, UTV Ghana n'ibindi.

10. Isimbi Syvetha



Isimbi Syvetha uzwi ku izina rya Brenda, ni umukinnyi wa filime nyarwanda wabonye izuba ku ya 14 Gashyantare. 



Uyu mukobwa wuje uburanga bukurura benshi, amenyerewe cyane muri filime yitwa 'Umuturanyi Series' ya Clapton Kibonge.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND