Umukinnyi wa filime Munyana Analisa wamamaye nka Mama Sava, yatangiye urugendo rwo gukina mu ikinamico itambuka kuri Radio Rwanda; ni nyuma y’imyaka irenga itanu ari mu rugendo rwa Cinema, aho yagaragaye muri filime zitandukanye zamwaguriye igikundiro.
Ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri filime yamamaye
nka ‘Papa Sava’ itambuka ku muyoboro wa Youtube, ndetse akina yitwa Mama Sava-
Izina ryamukujije mu rugendo rwa cinema yiyeguriye nyuma yo gusoza amasomo
ajyanye n’ubucangamutungo mu mashuri yisumbuye.
Akina ari umugore wa Niyitegaka Gratin ‘Papa Sava’,
umukinnyi wa filime ufatwa nk’ishyiga ry’inyuma muri cinema bitewe n’ibikorwa
amaze gutangiza, byatumye impano za benshi mu bakinnyi zigaragaza ku isoko muri
iki gihe.
Ku wa 3 Gashyantare 2024, Mama Sava nibwo yashyize
umukono ku masezerano n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), nk’umukinnyi
w’ikinamuco mu Indamutsa.
Aya masezerano ajyanye n’imikoranire hagati ye ndetse
na RBA, agamije kongera imbaraga no gushyigikira abakinnyi ndetse no kubateza
imbere.
Kuri Mama Sava, ni intambwe ateye ikomeye mu buzima
bwe, nyuma yo kugaragara muri filime zitandukanye. Yabwiye InyaRwanda ati “Ni
ikintu cyanshimishije cyane, ndetse cyinyongera imbaraga, bituma nongera kumva
ko kizangeza kure heza hashoboka.”
Asobanura ko ari undi muryango mushya yungutse, kandi
guhura n’abakinnyi b’ikinamico ni kimwe mu byamufashije. Ati “Nahuye
n’abakinnyi b’ikinamico. Nari mfite amatsiko yo kubona ndetse nishimira ko
mbonye undi muryango mushya kandi mwiza.”
Uyu mukinnyi wa filime avuga ko nyuma yo gusinya
amasezerano, yatangiye imyiteguro imuganisha ku kwitegura gukina muri zimwe mu
ikinamico zizatambuka kuri Radio Rwanda.
Yasobanuye ko azabasha guhuza gukina filime ndetse
n’ikinamico, kuko ari ibintu byuzuzanya mu buhanzi. Ati “Nzabihuza kandi
bigende neza, buri kazi ukemera kuko ubona nyine wagafatanya n’akandi ntihagire
icyo bibangamira.”
Mama Sava aherutse kubwira Ishusho TV, ko yinjiye mu
gukina filime nyuma yo kubona ko akazi yakoraga k’ubucungamutungo kashoboraga
guhagarara mu gihe atari yiteguye.
Ati “Mbere y’uko nkina filime nari umucungamutungo
[...] kuko nibyo nize, narabyukaga bisanzwe nk’umuntu wese ufite akazi, nagiye
muri filime maze iminsi ntari gukora akazi karahagaze.”
Yavuze ko kwinjira muri filime “Seburikoko” yaguye
izina rye, byaturutse ku butumwa yabonye ku rukuta rwa Facebook yiyemeza
kugerageza amahirwe.
Akomeza ati” Njye nabonye ubutumwa kuri Facebook
buvuga ko abantu bashaka kugaragara muri filime yitwa “Seburikoko” bakwitabira
igikorwa cyo gufata amashusho bampa gukina ndi umuntu usanzwe mbikora neza
barabishima, kugeza ubwo bampaye urugo muri iyo filime.”
Uyu mugore w’imyaka 27 y’amavuko yavuze ko izina ‘Mama
Sava’ arifata nk’urufatiro rw’ubuzima bwe. Yungamo ati “Izina Mama Sava ndifata
nk’ishyiga ry’inyuma nyine rya rindi ribura ntibateke, niryo ryankomeje
ryatumye impano yanjye yaguka, kugera aho ngeze aha.”
Mama Sava yinjiye mu bakinnyi bashya b’ikinamico mu
Itorero Indamutsa, asangamo umukinnyi wa filime ugezweho muri iki gihe
Nsabimana Eric wamenye nka Dr Nsabi.
Dr Nsabi aherutse kuvuga ko gukina mu ikinamico ari nk’umugisha
yagize kuri we. Ati “Kuva Kera nakundaga kumva ikinamico kuri Radio Rwanda mu
gukura kwanjye urwo rukundo nararukuranye no mu gihe najyaga kwinjira muri
sinema ni bimwe mubyo nareberagaho rero byari inzozi kuva kera.”
Mama Sava yatangaje ko yinjiye mu bakinnyi b’ikinamico
mu Itorero Indamutsa
Mama Sava yavuze ko yakuze akunda ikinamico ku buryo
yumvaga igihe kizagera akaba umwe mu bakinnyi
Mama Sava avuga ko yatangiye imyiteguro yo gukina muri
zimwe mu ikinamico ziri gutegurwa
Mama Sava asobanura ko azabafasha guhuza gukina muri
filime ndetse no mu ikinamico
KANDA HANO UREBE AGACE GASHYA KA FILIME ‘PAPA SAVA, MAMA SAVA AGARAGARAMO
TANGA IGITECYEREZO