RFL
Kigali

MU MAFOTO: Reba uburanga bw’umugore wa Usher baherutse gushyingiranwa

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:13/02/2024 15:58
0


Mu ibanga rikomeye cyane, mu mpera z’icyumweru gishize nibwo umuhanzi Usher yashyingiranwe n’umukunzi we Jennifer Goicoechea bari bamaze imyaka itanu babana.



Weekend ishize, yabaye iy’amateka ku muhanzi Usher Raymond IV [Usher] wasusurukije abitabiriye igitaramo cya Super Bowl Halftime Show 2024, akanashyingiranwa n’umugore we, Jennifer Goicoechea.

Aba bombi binjiye mu rukundo mu 2019, basezeranye rwihishwa muri Weekend ya Super Bowl, umukino usoza shampiyona ya Amerika witabiriwe n’ibyamamare bitandukanye.

Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 11 Gashyantare 2024, Usher yabashishe kwitwara neza ntiyatenguha abari bamuhanze amaso maze akora igitaramo kidasanzwe muri uyu mukino wabeyere i Las Vegas muri Sitade ya Allegiant Stadium aho ikipe ya Kansas City Chiefs yatsinze ikipe ya 49ers ku manota 25 kuri 22.

Usher aririmbye muri Super Bowl Halftime Show 2024 ahita yinjira ku rutonde rw’abahanzi barimo Micheal Jackson, Beyoncé, Rihanna, Dr.Dre, Eminem, Lady Gaga na Bruno Mars bazwiho kuba baranditse amateka muri ibi bitaramo ngaruka mwaka bihuzwa n’imikino itegurwa na NFL ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Amerika.

Nyuma yo kwandika aya mateka, Usher yagaraye ari kumwe n’umugore we i Las Vegas, mu myambaro myiza ijyanye y’umukara n’umweru berekeza mu kirori giteguza album nshya y’uyu muhanzi yitwa ‘Coming Home.’

Urukundo rwa Usher na Jennifer bafitanye abana babiri, rwatangiye kujya ahagaragara muri Kamena 2019 ubwo aba bombi bitabiraga isabukuru ya Keith Thomas.

Goicoechea ni umunyamerikakazi wavutse kuri nyina w’umutaliyani na se wo muri Porto Rica. Ibijyanye n’ubumenyi asanganwe ku ruganda rw’imyidagaduro, abikomora kuri nyina wabaye umuyobozi wa ACT Productions.

Mu bijyanye n’akazi yagiye akora kuva yakwinjira mu myidagaduro, Jennifer yakoranye n’abahanzi bafite amazina akomeye barimo Stunna Girl, DJ Khaled, na 21 Savage.

Jennifer Goicoechea ni umugore wa gatatu wa Usher Raymond. Mbere ye, uyu muhanzi yabanye na Tameka Foster kuva mu 2007 kugeza mu 2009, abana na Grace Harry kuva mu 2015 kugera mu 2018.

Usher na Goicoechea bamenyanye bwa mbere mu 2016, gahoro gahoro bagenda baba inshuti zaje no kuvamo urukundo rwa nyarwo rwabaganishije ku kubana nk’umugabo n’umugore.

Reba amwe mu mafoto ya Jennifer Goicoechea n'umuryango we:






Bafitanye abana babiri umuhungu n'umukobwa 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND