RFL
Kigali

Inkuru y'urukundo rwa Tiwa Savage n'umuhungu we yongeye kuvugisha benshi

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:12/02/2024 12:03
0


Umuhanzikazi Tiwa Savage yasangije abamukurikira ikiganiro yagiranye n'umuhungu we w'imyaka 9 y'amavuko,byongera kuzamura amarangamutima ya benshi bakurikira uyu muhanzikazi.



Muri iki kiganiro, uyu mwana witwa Jamil aba abwira Mama we (Tiwa Savage) uburyo atewe ishema no kumugira mu buzima bwe nka Mama we.

Uyu mwana yagize ati" Ntewe ishema no kukugira nka Mama wanjye kandi ndagushimira ku bwo gukora cyane, ikindi kandi nkwifurije kugaruka mu rugo amahoro ndetse n'umunsi mwiza w'abakundana".

Mu magambo avanze n'amarangamutima, uyu muhanzikazi nawe yamusubije agira ati" Urakoze cyane Jamil mwana wanjye, ndagukunda cyane kandi buri kimwe nkora cyose ni ku bwawe. Sinjye uzarota ngarutse mu rugo nkongera nkakubona, nzaguhobera cyane birenze".

Iki kiganiro cyongeye kuzamura amarangamutima menshi y'abakunzi b'uyu muhanzikazi, aho bavugaga ko rwose bishimiye cyane uburyo Tiwa Savage agerageza kwita ku mwana we nubwo atari kumwe n'umugabo bamubyaranye,  bitandukanye n'ibindi byamamare usanga bibyara abana ariko kubitaho bikaba ikibazo gikomeye.

Tiwa Savage amaze iminsi mu Bwongereza aho ari mu bikorwa byo gutunganya filime ari gutegura. Aherutse kandi gutangaza ko baherutse kuhamwibira.


Tiwa Savage n'umuhungu we bongeye kuzamura amarangamutimaya benshi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND