RFL
Kigali

Kiliziya Gatolika yungutse Umutagatifu mushya - AMAFOTO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:12/02/2024 12:39
0


Umubikira wo mu gihugu cya Argentine, Umubikira witwa Mama Antula yashyizwe mu rwego rw'Abatagatifu mu birori byabereye i Roma bigahuza Papa Francis na Perezida Javier Milei.



Ku Cyumweru tariki 11 Gashyantare 2024 i Roma muri Bazilika ya Mutagatifu Petero, haraye habereye ibirori byo kwinjiza umubikira witwa Maria Antonia de San Jose [Mama Antula] mu rwego rw’Abatagatifu.

Uyu mubikira wagizwe Umutagatifu, yanditse amateka yo kuba umutagatifu wa mbere w'igitsina gore ukomoka muri Argentine. Mu muhango wo kumwimika, Pope Francis yamusobanuye 'nk'icyitegererezo cy'ishyaka ry'intumwa n'ubutwari.'

Mama Antula, azwi cyane n'abo mu gihugu cye ndetse n'abandi bizera basengera mu idini Gatolika hirya no hino ku Isi. Yabaye muri Argentine mu kinyejana cya 18.

Muri uyu muhango witabiriwe n'abakiristo barenga ibihumbi bitanu, hari harimo na Perezida mushya wa Argentine, Javier Milei wahuye na Papa Francis ku nshuro ya mbere.

Perezida Javier Milei wari usanzwe ari umunyapolitiki n'inzobere mu birebana n'ubukungu, yagizwe umukuru w'igihugu wa Argentine kuva mu kwezi k'Ukuboza 2023. 

Aba bombi bahuye  mu gihe  nyuma y'uko atangiye imirimo ye mu Ukuboza, Perezida Milei yahaye ubutumire Papa Francis amusaba kuzasura Argentine mu ibaruwa yashyizweho umukono ku ya 8 Mutarama 2024.

Ubwo Papa yashyiraga Mama Antula mu batagatifu yagize ati: "Uyu munsi turi gutekereza kuri Maria Antonia de San Jose 'Mama Antula.' Yari umuyoboro w'ibijyanye n'umwuka. Yakoraga urugendo rw'ibirometero birenga igihumbi n'amaguru, akambuka ubutayu ndetse akanyura mu nzira mbi, agendanye Imana muri we.

Uyu munsi, ni icyitgererezo cy'ishyaka ry'intumwa n'ubutwari kuri twe. Igihe Abajezuwiti birukanwaga (muri Argentine), Umwuka yamurikiye urumuri rw'ubumisiyoneri muri we, ashingiye ku kwizera kwe no kwihangana. Reka dusengere Maria Antonia kugira ngo arusheho kudufasha."

Abayoboke basaga ibihumbi 5 nibo bari bateraniye muri Basilika St Peter bishimiye ibi birori, aho muri bo hari harimo ibihumbi by'abafasha imirimo Papa, barimo abasenyeri n'abapadiri, ndetse n'abandi bakiristo  baturutse muri Diyoseze ya Portina, aho Papa Fransisiko yahoze ari Pasiteri.

Mama Antula yabonye izuba mu 1730, avukira i Silipica muri Argentine yitaba Imana ku ya 7 Werurwe 1799 ku myaka 69, aguye i Buenos Aires muri Argentine. Yagizwe umutagatifu nyuma y'imyaka 225 avuye ku isi. Umunsi mukuru wa Mama Antula, uzizihizwa ku ya 7 Werurwe 2024.


Mama Antula yagizwe Umutagatifu wa mbere w'igitsina gore muri Argentine


Ni umuhango wari uyobowe na Papa Francis i Roma



Mama Antula amaze imyaka 225 yitabye ImanaUyu muhango wahuje Papa na Perezida mushya wa Argentine ku nshuro ya mbere

Nyuma ya Misa bahuye bararamukanya 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND