RFL
Kigali

Musanze FC yanze kuva ku mwanya wa 3

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:11/02/2024 18:12
0


Ikipe ya musanze FC yanze kuva ku mwanya wa 3 isanga Mukura VS mu rugo iyihatsindira igitego 1-0.



Ni umukino wabaye kuri iki Cyumweru Saa cyenda kuri sitade mpuzamahnga ya Huye.

Uko wagenze muri make

 Watangiye wihuta cyane kubera ko mu minota 5 gusa buri kipe yari yamaze kugera imbere y'izamu  ry’indi.Mu minota 8 ikipe ya Mukura VS yatangiye gukina neza ihererekanya umupira ariko abakinnyi nka Mohamed Sylla bagera imbere y’izamu bya myugariro ba Musanze FC bakawubaka.

Ku munota wa 13 Bertrand Ebode wa Musanze FC yarekuye ishoti riremereye ariko Nicolas Sebwato wa Mukura VS aratabara arikuramo.

Umukino wakomeje Mukura VS ikomeza gusatira cyane ariko ikarata uburyo bwashoboroga no kuvamo igitego nk'aho Kubwimana Cedric yabonye umupira mwiza wari uvuye kurin kufura ari mu rubuga rw’amahina ariko arekura agashoti k’abana bituma Muhawenayo Gad wa Musanze FC arifata mu buryo bworoshye.

Mukura VS yakomeje gukina irusha Musanze FC ariko bijyana no kurata ibitego imbere y’izamu bituma bajya kuruhuka bakinganya 0-0.Igice cya kabiri cyatangiye umutoza wa Mukura Vs akora impinduka mu kibuga havamo Ndayogeje Gerard hajyamo Mahoro Fidel.

Ku munota wa 54,Lethabo Mathaba na Kwizera Tresor ba Musanze FC bazamukanye umupira bahererekanya neza bageze mu rubuga rw’amahina aho bashoboraga no gutsinda igitego ariko Nisingizwe Christian wa Mukura VS ahita atabara akuraho umupira.

Kuwa 71 Mukura VS yongeye kurata igitego cyabazwe imbere y’izamu ku mupira Kubwimana Cedric yari ahaye MohamedSylla ari imbere y’izamu ariko awuburira mu maguru.

Musanze FC yaje kubona igitego ku munota 82 gitsinzwe na muhire Anicet kuri koroneri nziza yari  izamuwe na Tuyisenge Pacifique.

Mukura VS nyuma yo gutsindwa yashatse uko yakwishyura ariko birangira byanze umukino urangira itsinzwe igitego 1-0.

Gutsinda uyu mukino kuri Musanze FC byatumye ikomeza kuba ku mwanya wa 3 n'amanota 37.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND