Bikunzwe kwemezwa ko abantu bashobora guhinduka mu buryo bubi cyangwa bwiza bitewe na kamere bavukanye ndetse n'uburyo bayobora ubuzima bwabo bwa buri munsi
Dore ibintu bizakwereka ko wahindutse umuntu mubi:
1. Gukina mu bibabaje
Ubusanzwe ibintu bibabaje bihangayikisha abantu ndetse bagashaka inzira zo kubivamo. Umuntu wamaze kugaragaza imyitwarire ibangamira abandi akabikora nkana aba yatakaje ubumuntu.
Uyu muntu ntamenya kwitonda muri ibi bihe ahubwo abifata nk'ibisanzwe rimwe na rimwe akarangwa no gukomeretsa uri muri ibi bihe.
2. Guhakana amakosa wakoze
Kwisobanukirwa no kumenya gukosora amakosa wakoze ni bimwe bigaragaza umuntu muzima.Akenshi amakosa yakozwe agira ingaruka mbi.Iyo wishyigikiye mu makosa yawe aho guharanira kuyareka no gusaba imbabazi, uhinduukira abandi mubi.
WebMD itangaza ko, umuntu mubi "Toxic Person" agaragazwa no kugorana mu mibanire, kubaho abangamira abandi gukora ibikorwa bibabaza abandi nkana n'ibindi.
Batangaza ko kandi ibi bimenyetso bigaragaza umuntu wabaye mubi bishobora kugaragazwa n'umuntu urwaye indwara runaka ikomeye cyangwa idakira ikamutera guhinduka akaba mubi ku baluzengurutse.
Bitewe n'ibindi birimo ubuzima bubi umuntu yanyuzemo bikomeye bishobora kumwangiriza agahunduka umuntu udashobotse.
3. Gusebanya
Gusebya abandi ubavugaho ibintu bibi mu bandi ni kimwe mu bigaragaza gutakaza ubumuntu no gutakaza ubushobozi bwo kubaha abandi.
Abahanga mu gutanga amasomo ku mibanire bavuga ko, uwakoze ikosa yakagombye kurindwa ntashyirwe kukarubanda ahubwo agafashwa guhinduka
Iki kinyamakuru kivuga ko mu bintu bigaragaza umuntu watakaje indangagaciro nzima harimo kwandagaza abandi aho kubafasha guhinduka.
Umuntu wabaye mubi arangwa no gukora ibikorwa bibangamira abansi
TANGA IGITECYEREZO