Kigali

Imyambarire ya Kanye West n'umugore we ikomeje kuvugisha benshi-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:9/02/2024 10:06
0


Umuraperi w'icyamamare, Kanye West Ye, hamwe n'umugore we Bianca Censori bongeye kuba igitaramo ku mbuga nkoranyambaga nyuma y'uko batambutse mu muhanda w'i Los Angeles bambaye imyenda idasanzwe.



Kanye West Ye witegura kumurika album nshya yise 'Vultures' yafatanije na Ty Dolla $ign ndetse bakaba banakoze igitaramo cyo kumvisha abafana babo zimwe mu ndirimbo ziyigize, ubu ikiri kugarukwaho cyane si iyi album ye ahubwo ni imyambarire ye n'umugore we.

Amafoto ya Kanye West n'umugore we akomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga, ni ayo bafotowe ubwo bari mu mujyi wa Los Angeles bambaye imyenda idasanzwe byumwihariko Bianca yari yambaye ishashi gusa imbere harimo utwenda tw'imbere gusa kandi ari mu gihe kimbeho, mu gihe Kanye yari yambaye imyambaro itangaje gusa imufubitse wese.

Imyambarire ya Kanye West n'umugore we ikomeje kuvugisha benshi

Benshi bagaye uburyo uyu muraperi atuma umugore we ajya mu muhanda yambaye iyi myambaro igaragaza imiterere ye byongeye akayambara mu mbeho. Ibi bibaye kandi mu gihe Kanye West Ye amaze iminsi avugwaho kuba afata nabi umugore we Bianca Censori.

Icyakoze imyambarire idasanzwe kuri Kanye West asanzwe ayizwiho cyane dore ko bigoye kumubona yambaye nk'abandi bantu, ubu ikiri gutangaza benshi kurushaho ni imyambarire y'umugore we iri kunengwa. Iyi couple mu 2023 yirukanwe mu Butaliyani aho yari yagiye mu biruhuko bazira imyambarire yabo ihabanye n'umuco wo muri iki gihugu.

Dore imyambarire ya Kanye West n'umugore we Bianca yanenzwe na benshi:


Uyu muraperi n'umugore we bashyize imideli kurundi rwego

Umugore wa Kanye yiyambariye ishashi ajya mu muhanda



Imyambarire ya Kanye West n'umugore we ikomeje kuvugisha benshi







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND