Ksanet Mehary [DJ Kii] uri mu nkumi zigezweho mu bavanga imiziki ndetse na Dj Toxxyk bahuriye mu kiganiro kuri Voice of Amerika (VOA) mu ishami ry’Icyongereza n’Ikinyarwanda, bagaruka ku gitaramo bateguye kizaherekeza igikorwa cya Rwanda Day i Washington DC.
VOA isanzwe ifite Radio na Televiziyo inyuzaho ibiganiro
binyuranye. Toxxyk yatanze ikiganiro mu rurimi rw’Ikinyarwanda n’aho Dj Kiii
akora ikiganiro mu Cyongereza, baza no guhurira kuri Televiziyo.
Iki kiganiro cyitwa ‘Up Front Africa’ gikorwa n’umunyamakuru
w’umunyarwanda, Jackson Mvuganyi cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 1
Gashyantare 2024.
Mvuganyi asanzwe ari umunyamakuru uri mu bakomeye kuri VOA,
ndetse izina rye rizwi cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iki kiganiro akora
agihurizamo ibyamamare mu ngeri zinyuranye, bakaganira ku ngingo zitandukanye,
cyane cyane abo muri Afurika.
Uretse gukora ikiganiro kuri VOA anakora mu ishami ry’amakuru,
ari n'aho yakiriye Dj Toxxyk ndetse na Dj Kii baraganira.
Umunyamakuru Ugeziwe Ernesto uri gutegura ibirori bya ‘After
Party’ bizaherekeza Rwanda Day, yabwiye InyaRwanda ko muri iki kiganiro Dj
Toxxyk na Dj Kii bitaye ku kugaruka cyane ku myiteguro y’igitaramo aba bombi
bazahuriramo.
Ati “Bagarutse kuri Rwanda Day, bavuga uburyo biteguye,
uburyo abahanzi bahagaze, uko biteguye, Hoteli bari kubamo, aho bazakorera
igitaramo n’ibindi.”
Ernesto yanavuze ko muri iki kiganiro banagarutse kuri 'Bus' zashyizweho zizafasha abazitabira Rwanda Day.
Ati “Ni kuvuga ngo umuntu udafite
ubushobozi bwo kwitwara, we azaze yitwaje amafaranga hazaba hari ‘Bus’ zizavana
abantu aho Rwanda Day izabera, zibageze ahazabera ‘After Party’.”
Yavuze ko izi Bus kandi zizavana abantu ahabereye ibirori,
zibageze kuri Hotel bazaba bacumbitsemo. Ati “Nta kibazo abantu bazagira kuko
hateguwe ‘Bus’ zizabafasha.”
Dj Kii uzacuranga mu birori bizaherekeza Rwanda Day, si
izina rishya mu bakobwa bavanga umuziki. Tariki 1 Mutarama 2024, yacurangiye i
Kigali mu gitaramo cyabereye muri Onomo Hotel yahuriyemo na Dj Toxxyk na Dj
Marnaud.
Uyu mukobwa mu 2023 yakoreye ibitaramo bikomeye muri Kenya,
Uganda na Ethiopia bituma izina rye rizamuka.
Asobanura ko yavutse ku babyeyi bakomoka muri Repubulika
Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse na Uganda, ku wa 11 Kanama 2002. Igitaramo
cya Rwanda Day ategerejwemo azagihuriramo na DJ Shinski, Major Kev ndetse na DJ
Innox.
Shema Arnaud uzwi nka Dj Toxxyk yavutse ku wa 27 Nyakanga
1993. Avukira mu Mujyi wa Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya
Congo kuri Nyina w’umunyarwandakazi na Se w’Umushinwa; bahuye bwa mbere ku wa 6
Nyakanga 2019, kuko yari yaramusize akivuka asigarana na Nyina.
Toxxyk ari mu ba Dj bakomeye, babashije kwambutsa ubuhanga
bw’abo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi ajya gutaramira Abanyarwanda n’abandi.
Mu 2023, yakuriwe ingofero ubwo yacurangiraga ibihumbi by’abantu bitabiriye
igitaramo cya Kendrick Lamar i Kigali.
Uhereye ibumoso: Dj Kii, umunyamakuru Jackson Mvuganyi
ndetse na Dj Toxxyk ubwo bari mu kiganiro kuri Voice of Amerika
Umunyamakuru Jackson Mvuganyi yagiranye ikiganiro na Dj Toxxyk
Dj Kii ubwo yari mu kiganiro kuri Voice of Amerika
Dj Kii na Toxxyk bavuze ko hateguwe ‘Bus’ zizafasha abantu kwitabira ‘After Party’ ya Rwanda Day
Dj Kii uri mu bakobwa bagezweho mu kuvanga imiziki
Aba Dj bakomeye bagiye guhurira mu gitaramo kizaherekeza igikorwa cya Rwanda Day, ku wa 2-3 Gashyantare 2024
TANGA IGITECYEREZO