Abanditsi b’ibitabo bagira uruhare runini mu gutambutsa ubutumwa binyuze mu nyandiko, ndetse na bamwe mu bahanga mu kwandika filime bakifashisha ibitabo basakaza ubutumwa bwanditswe babukinamo filime n'abadakunda gusoma bakigishwa.
Filime zigira umwihariko wazo utuma
zikundwa mu buryo butandukanye. Twaguteguriye urutonde rwa filime nziza zakinwe hashingiwe ku bitabo.
1. Love
Again
Filime “Love Again” igaruka ku nkuru zibabaje zirimo
umukobwa upfusha umukunzi we akanyura muri byinshi. Iyi filime Love Again
yamamayemo Priyanka Chopra umuhindekazi wamamaye muri uyu mwuga akaba na rwiyemezamirimo ukomeye, Sam Heughan,
Ciline Dion umuhanzikazikazi wakunzwe kuva mu myaka ya kera.
Ni imwe muri filime zakinwe ariko zishingiye ku
bitabo kuko yakuwe ku gitabo cya Cramer Sofie cyiswe “Text for You”.
2. Fifty
Shades of Grey
Ishingiye ku gitabo cyitwa “Fifty Shades of Grey”.
Iyi filime yamamayemo Dakota Johnson, Jamie Dornan, ndetse na Jeniffer Ehle. Igaruka ku buzima busanzwe abantu banyuramo, burimo kurwara, gukunda
n’ibindi.
“Fifty Shades of Grey” yasohotse tariki ya 13
Gashyantare 2013, igice cya kabiri cyiswe “Fifty Shades Darker” gisohoka tariki
10 Gashyantare 2017, igice cya gatatu cyiswe “Fifty Shades Freed” gisohoka
tariki 9 Gashyantare 2018 ku rubuga rwa Netflix.
3. Royalteen
Ishingiye ku gitabo cyitwa “Royalteen Prince chaming”
cyanditswe na Randi Fuglehaug afatanije na Anne Gunn Halvorsen. Igaruka ku nkuru y’urukundo rw’umwangavu ndetse n’ingimbi n’ibyo bakoreye mu rwihisho
bikagirwa ibanga.
4. The
Perfect Find
The Perfect Find ni filime ishingiye ku gitabo
bihuje izina, cyanditswe na Tia William. Ivuga ku nkuru zitandukanye zirimo iy’umukobwa
usohoka mu birori yizihiwe agasoma umuhungu, ariko nyuma agasanga uwo musore
yari umwana wa sebuja “Boss”. Iyi filime yasohotse tariki 23 Kamena 2023.
5. The
White Tiger
Iyi filime yamamayemo abarimo Priyanka Chopra
igaruka ku nkuru ibabaje y’umushoferi watwaraga umuryango ukize mu Buhinde,
ariko agakoresha amayeri ye ahunga ubukene yarafite agahinduka rwiyemezamirimo.
The White Tiger ni igitabo cyanditswe na Aravind
Adiga umwanditsi w’ibitabo ukomeye mu buhinde akaba n’umunyamakuru w’umuhanga
nkuko bitangazwa. Yashyizwe hanze tariki 6 Mutarama 2021 ikinamo abahanga mu
mwuga wa filime barimo Priyanka Chopra Jonas.
6. News
of the World
Iyi filime igaruka ku nkuru y’ubutwari y’umugabo
werekeje mu mujyi wa Texas agakura umwana w’umukobwa mu kigo cy’imfubyi
akamuzana mu rugo rushya agahabwa umuryango.
Yashyizwe hanze tariki ya 25 Ukuboza 2020 hashingiwe ku gitabo cya Paulette Jiles, yamamaramo Helena Zengel, Tom Hanks, na Michael Angelo Covino.
TANGA IGITECYEREZO