Igisonga cya Miss Rwanda 2021, Amanda Akaliza yagaragaje uko afata ibihe by’ubukwe mu buryo gakondo nyarwanda anashyira hanze bimwe mu byaranze umuhango wo gufata irembo kwa Jonas mu muryango w’iwabo, witabiriwe n’abarimo Inararibonye muri politike Tito Rutaremara.
Amanda Akaliza aragenda agana ku musozo wo kuba inkumi yerekeza mu buzima bwo kubaka urugo na Jonas Carter bamaze imyaka itari micye bari mu rukundo.
Nyuma y’uko mu mpera
z’icyumweru gishize abantu benshi biganjemo inshuti za hafi ze bagaragaje
ibinezaneza batewe no kuba yamaze gutera indi ntambwe, yafashe umwanya arabashimira.
Yanagaragaje ko umuco nyarwanda ari mwiza kandi ko ugenda ukura
uniyungura ibishya. Ibi yabivuze ahereye ku kuba umunsi Jonas yajyaga gufata
irembo, uyu muhango barawukoze mu buryo bwa gisilimu na Amanda ubwe awugiramo
uruhare binyuranye n'uko byabaga bimeze hambere aho byabaga ari ibiganiro
by’imiryango yombi ariko umukobwa atarimo.
Mu buryo bwe yabikomojeho ati: ”Gufata irembo, intambwe gakondo aho imiryango y’umukwe yimenyekanisha
ku miryango y’umugeni. Aho baza bagahura bakaganira mu ncamake barebera hamwe
niba umukobwa yaba azigamiwe umuhungu mu gihe hitegurwa umuhango w’ubukwe
bwabo.”
Akomeza agira ati: ”Mu bihe
byashize ntabwo abantu bashyingiranwaga kuko bakundana ahubwo zabaga ari gahunda
z’imiryango, nta n'aho byahuriraga n’umugeni. Ariko ubu twagumye kuri uwo muco
ariko tugira ibyo tuwongeramo, ubu ni imiryango ihura ikaganira ikamenyana mbere
y'uko umugeni ava mu rugo agasanga uwo yihebeye.”
Avuga ko byinshi byahindute
ubu umugeni ashyingirwa azi umugabo bagiye kubana akanagira uruhare mu gutegura
ubukwe bwe, agaragaza ko ari ubwa mbere yitabiriye umuhango nk’uyu bikaba
byumunejeje.
Umuhango wo gufata irembo kwa Jonas mu muryango wo kwa Amanda Akaliza, witabiriwe n’abantu batandukanye barimo inshuti z’abagiye kurushinga, iz’imiryango n’imiryango. Muri abo harimo Tito Rutaremara umwe mu nararibonye mu bya politike mu Rwanda.
TANGA IGITECYEREZO