Israel ni kimwe mu bihugu bikomeye ku Isi gifite banyabwenge benshi cyane haba ku mpande zitandukanye nko mu gisirikare,ubuhinzi n'ubworozi,ni hamwe mu hantu hafite amateka menshi cyane cyane ku bijyane n'imyemerere n’iyobokamana.
InyaRwanda twabahitiyemo kugaruka ku myidagaduro
ihavugwa idakunze kugarukwaho cyane
ariko twe turibanda ku cyamamare Noa
Kirel wabaye ikimenyabose mu myidagaduro muri iki gihugu akaba yarabaye
icyamamare mpuzamahanga kubera impano yihariye.
Noa Kirel yavutse tariki10 Mata 2001,avukira mu gace bita Ra'anana muri Israel.
Noa Kirel akaba ufite abavandimwe babiri bavukana, ababyeyi
be ni Ilana na Amir Kirel. Afite bakuru
be babiri, Niv Kirel na Ofree Kirel. Se ni umuyobozi mukuru wa Glassco Glass,
akora ubucuruzi bw’ibirahure bitumizwa mu mahanga, ifite icyicaro mu
cyanya cy’inganda ya Barkan.
Yatsindiye ibihembo bitanu bya MTV Europe Music Awards ku
bwo kuba umunyamategeko mwiza muri
Israel mu gihe kingana n’imyaka 5 yikurikiranya, ku va 2017 kugeza mu 2022.
Noa Kirel ubwo yatwaraga igihembo gikomeye nk’umuhanzi mwiza
aricyo cya nyuma aheruka guhabwa, yabwiye ikinyamakuru Paper Magazine imbamutima ze
akamaro n'Intego ze mu muziki yagize ati " Buri gihe nifuza
guhagararira imbaraga z’umugore, kwikunda no kugira umubiri mwiza nubwo umuntu
yaba anyuze kose, ndizera ko umuziki wanjye ufasha rwose abantu kumva bamerewe
neza batitaye aho bari ku isi.”
Kirel mu rukundo rwe yagiye akundana n’abasore batandukanye. Yagiranye umubano n’umunyamideli n’umukinnyi wa Isiraheli Tomer HaCohen, kuva mu Kwakira 2021 kugeza mu ntangiriro za 2023. Guhera ku ya 28 Nyakanga 2023, yatangiye gukundana n'umunyezamu mpuzamahanga w'umupira w'amaguru muri Isiraheli Daniel Peretz.
Ku ya 11 Nyakanga 2022, yatoranijwe n’ikigo cya Isiraheli gishinzwe gutangaza amakuru kugira ngo ahagararire igihugu cye mu marushanwa y’indirimbo za Eurovision 2023. Bukeye, Kirel yavuze ko atarafata umwanzuro, kandi ko azafata umwanzuro nyuma,ku ya 10 Kanama, yemeza ko azitabira aya marushanwa.
Indirimo ye Unicorn yasohotse ku ya 8 Werurwe 2023 ari nayo
yaserukanye muri iryo rishanwa rya Eurovision.
Kirel yitwaye neza muri kimwe cya kabiri cy’irangiza kandi
yujuje ibisabwa ku mukino wa nyuma. Yashyizwe ku mwanya wa gatatu ku mukino wa
nyuma, ahabwa amajwi ya kabiri amugaragaza nk'umwe mu bacamanza babigize
umwuga.
Nubwo muri Israel byagiye bisa n’ibihinduka uko imyaka yagiye ihinduka imyemere ikagenda yivanga ariko ntibikuraho ko ari hamwe habitse amateka menshi ku bivugwa muri Bibiliya ko Israel ari ubwo butaka Imana yitoranirije nubwo muri iyi minsi abahatuye batamerewe neza kubera intambara iki gihugu kirimo n’umutwe wa Hamas.
Kirel afite impano zitandukanye
Umwanditsi:Iyakaremye Emmanuel
TANGA IGITECYEREZO