Kigali

Filime 5 zagufasha kuryoherwa na Weekend yegereje

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:25/01/2024 12:16
0


Iminsi ya Weekend benshi baba baruhutse bagakenera ibyabahuza bikabafasha kuruhuka, mu gihe abakunzi ba filime batoranya inziza kuri bo zabafasha gusoza iyi minsi baruhutse bihagije.



Twaguteguriye urutonde rwa filime wareba mu minsi ya Weekend  benshi bafata nk’iminsi yo kuruhuka no kwiyitaho, bategura akazi kazakorwa mu minsi isanzwe bakayisoza bishimye

           1.The Marvels


Filime yakinwe n’abiganjemo Abanyamerika, igaruka ku butasi ndetse no kwihorera ku byabaye ahahise. Iyi filime yakinwe n’ibyamamare birimo Brie Larson, Park Seo Joon, Samuel L Jackson, Shamier Anderson umwirabura ukomoka muri Canada n’abandi.

Yashyizwe hanze mu mpera z’Ugushyingo tariki 22, 2023.

         2.The Kichen


Iyi filime igaruka ku nkuru y’abagore batatu bafungiwe abagabo babo, bagafata inshingano zo kwita ku nshingano zose z’urugo. Filime The Kitchen yasohotse Tariki 12 Mutarama 2023.

Yakinwemo ibyamamare birimo Mark Murphy, Kano, Pierre Bergman n’abandi.

           3. Perfect Days


Inkuru ibabaje ivugwa muri iyi filime ivuga ku mugabo wo mu mujyi wa Tokyo mu Buyapani wakoraga akazi ko gusukura ubwiherero. Iyi filime yashyizwe hanze mu mpera z’umwaka wa 2023 Tariki ya 21 Ukuboza.

           4. Dumb Money


Iyi filime yashyizwe hanze tariki 15 Nzeri 2023. Iyi filime yakinwe n’abarimo ibyamamare nka Anthony Ramos, Nick Offerman, Larry Owens, Gerardo Rodriguez, Stephen Reich n’abandi.

Filime Dumb Money ivuga ku bakire barwaniye ubutunzi.

           5. Killer of The Flower Moon

Iyi filime Killer of The Moon igaruka ku rukundo ndetse n’ubwicanyi. Ibyamamare birimo Leonardo DiCaprio, Robert De Niro,Gary BasarabaJack White n’abandi. Killer of The Flower Moon yashyizwe hanze tariki 20 Kanama 2023. Ni imwe muri filime nziza yarebwa muri Weekend igafasha umuntu kuruhuka.

 

  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND