Netflix yatangaje izamuka ry'ibiciro by'abanyamuryango guhera muri Mutarama 2025, aho abantu basanzwe bazajya bishyura $17.99.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Kabiri, tariki ya 22 Mutarama 2025, Netflix yatangaje izamuka ry'ibiciro ku banyamuryango bayo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no kuri Canada ndetse ni ibihugu nk'u Bushinwa.
Ibi bizatangira gukurikizwa muri Mutarama 2025, aho abontu bafite konti isanzwe (Standard) bazajya bishyura $17.99 ku kwezi, bivuye kuri $15.49.
Abafite konti isanzwe ifite amatangazo (Standard with ads) bazajya bishyura $7.99, mu gihe konti y'ikirenga (Premium) izajya yishyurwa $24.99 ku kwezi, ivuye kuri $22.99.
Iri zamuka ry'ibiciro rije rikurikira ukwiyongera kw'abanyamuryango ba Netflix, aho mu gihembwe cya nyuma cya 2024 hiyongereyeho abanyamuryango miliyoni 19, bigatuma umubare w'abanyamuryango bagera kuri miliyoni 302 ku Isi hose.
Ibi byatewe ahanini n'ibikorwa by'imyidagaduro bikomeye byatambutse kuri Netflix, birimo umukino wa boxe wahuje Mike Tyson na Jake Paul mu Ugushyingo 2024, warebwe n'abantu miliyoni 108 ku isi hose, ndetse n'imikino ya NFL yabaye ku munsi wa Noheli, yarebwe n'abantu miliyoni 30.
Byongeye kandi, isohoka rya "Squid Game" icyiciro cya kabiri ryarebwe cyane, aho mu cyumweru cya mbere ryarebwe n'abantu miliyoni 68.
Netflix ikomeje gushora imari mu bikorwa by'imyidagaduro itandukanye, harimo no kongera ibiganiro bya WWE "Raw" byatangiye gutambuka ku wa Mbere nijoro.
Mu itangazo ryayo, Netflix yagize iti: "Mu gihe dukomeje gushora imari mu biganiro no gutanga agaciro ku banyamuryango bacu, rimwe na rimwe tuzasaba abanyamuryango bacu kwishyura amafaranga make y'inyongera kugira ngo tubashe kongera ishoramari mu kunoza serivisi za Netflix."
Iri zamuka ry'ibiciro rije mu gihe serivisi z'ikusanyamakuru zikomeje kongera ibiciro byazo, zigamije kongera inyungu no gukangurira abanyamuryango gukoresha amapaki arimo amatangazo. Mu myaka yashize, ibigo nka Disney, Max, Peacock, na Apple byongereye ibiciro byabyo.
Netflix iheruka kongera ibiciro bya konti isanzwe mu 2022. Mu gihembwe gishize, Netflix yatangaje ko yinjije miliyari $10, bikaba ari ubwa mbere igeze kuri uyu mubare mu mateka yayo, mu gihe inyungu y'ibikorwa (operating income) yari miliyari $2.3, izamuka rya 52% ugereranyije n'umwaka wabanje.
Ted Sarandos, umwe mu bayobozi bakuru ba Netflix, yashimangiye ko ibikorwa by'imyidagaduro ya live byagize uruhare rukomeye mu ntsinzi y'ikigo.
Yagize ati: "Mu gihembwe cyiza aho twagize ibikorwa bitatu bikomeye bya live - twagize umukino w'iteramakofe udasanzwe, imikino ibiri ya NFL - ndetse na 'Squid Game' icyiciro cya kabiri, byose byagenze neza kandi turabyishimiye."
Netflix izakomeza gushora imari mu bikorwa bya live n'imikino mu rwego rwo gukomeza gukura. Guhera ubu, Netflix izahagarika gutangaza buri gihembwe umubare w'abanyamuryango bayo, ahubwo izajya itanga raporo kabiri mu mwaka. Uku kwiyongera kw'abanyamuryango gushimangira ko Netflix ikomeje kuyobora isoko ry'ikusanyamakuru.
Mu myaka yashize, ibigo by'itangazamakuru gakondo byashoye miliyari z'amadolari mu gutangiza serivisi zabyo z'ikusanyamakuru mu rwego rwo guhangana na Netflix, mu gihe ubucuruzi bwabyo bwa cable na televiziyo gakondo bukomeje kugabanuka.
Netflix yagize iti: "Turi mu mwanya mwiza kuko tudafite imbogamizi zo gucunga imiyoboro gakondo igenda igabanuka, kandi kubera ko twibanda kandi tugakomeza gushora imari, dufite ibicuruzwa byiza kandi bigenda birushaho gukwirakwira ku isi hose."
Source: CNBC News
Umwanditsi: KUBWAYO Jean de la croix
TANGA IGITECYEREZO