Kigali

Amb. Alliah Cool yashyigikiwe n’abarimo Massamba na Davis D herekanwa filime yakinnyemo-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/01/2025 13:01
0


Ibyamamare mu ngeri zinyuranye ndetse n’abafana bashyigikiye umukinnyi wa filime akaba na rwiyemezamirimo Isimbi Alliance wamamaye nka Amb. Alliah Cool, mu birori bizwi nka “Meet and Great” ndetse berekwa filime "The Waiter" yakinnyemo y'umunya-Nigeria wamamaye nka A.Y.



Iyi filime iri ku isoko kuva ku wa 20 Ukuboza 2024, ndetse imaze igihe yerekanwa cyane muri ‘Salle’ za Cinema hirya no hino, cyane mu bihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa n’Icyongereza. 

Mu rwego rwo kwitegura kuzayimurika ku mugaragaro, abakinnye muri iyi filime bose ndetse na nyirayo bari mu Rwanda, bahisemo kubanza kuyisogongeza abakunzi ba Cinema mu birori byabaye kuri iki Cyumweru tariki 19 Mutarama 2025.

Alliah Cool yahuje inshuti ze ndetse n’abandi bagiye bamushyigikira mu rugendo rwe rwa Cinema, baraganira, ndetse aboneraho no kubereka iyi filime. Mu gihe kiri imbere hazategurwa iki gikorwa, kizahuza abakinnyi bose muri iyi filime, ndetse n’abayishoyemo imari.

‘The Waiter’ ni filime idasanzwe mu rugendo rwa Alliah Cool kuko iri mu za mbere akinnyemo iri ku rwego mpuzamahanga. Byatumye, inshuti ze n'abandi barenga 150  bamushyigikira muri uyu muhango.

Mu ijambo rye, Amb. Alliah Cool yavuze ko yanyuzwe n'uburyo abantu bamushyigikiye, kandi muri uyu mwaka yiyemeje gushyira imbaraga muri filime zikomeza kuzamura urwego rwe.

Mu kumurika iyi filime, yashyigikiwe n'abarimo Massamba Intore, Davis D, Benimana Ramadhan wamamaye nka 'Bamenya', Etienne wo muri Symphony Band n'abandi. Mu kiganiro na InyaRwanda, Alliah Cool yavuze ko yanyuzwe no kuba iyi filime yamurikiwe i Kigali.

Ati "Niyumvise neza, ahanini bitewe no kubona iyi filime yakorewe hanze yageze mu Rwanda nk'uko yageze mu bindi bihugu byose. Ni ukuri byaranshimishije nk'umuntu ufite intego yo kugira aho ngera muri Cinema kandi kure.”

Alliah Cool yanahishuye ko afite inzozi zo kuzakora filime irimo abakinnyi bo mu Rwanda, ikamamara kandi ikamamazwa ku rwego mpuzamahanga.

Ati “Umunsi w'ejo wo ku Cyumweru wari umunsi udasanzwe mu buzima bwanjye, kandi nizeye ko nzakora n'ibirenze biruta hariya. Iyo mvuze ngo ubiruta hariya, ni nko gukora filime irimo abanyarwanda benshi, natwe tukayigeze ahantu nka hariya, ni inzozi zanjye kandi nzazigeraho."

Mu bihugu byinshi byo muri Afurika bikoresha ururimi rw'Igifaransa n'ahandi bakoresha ururimi rw'Icyongereza, usanga harubatswe inzu zimeze nka 'Canal Olympia' yo ku i Rebero yerekanirwamo filime nk'izi, kandi ku masaha amwe.

Alliah Cool yavuze ko gukina muri iyi filime byaturutse mu kuba asanzwe afitanye ubushuti bwihariye n'umunyarwenya AY wo muri Nigeria, ari nawe washoboye imari mu ikorwa ry'iyi filime, ndetse ari mu bagize uruhare mu kuyandika. 

Avuga ati " Byari ibihe bitoroshye, ariko twabigezeho. Kandi kubona filime nk'iyi ijya ku isoko, bigaragaza imbaraga n'umuhate buri umwe yashyizemo."

AY wakoze iyi filime, aherutse kwandika ku rubuga rwa Instagram, yumvikanisha ko yumvikanishije ko Imana yabaye mu ruhande rwe mu ikorwa ry'iyi filime, kandi yizeye ko izagera kuri Miliyaridi z'abantu batuye Isi.

Yavuze ko iyi filime ayitezeho 'kuba isoko y'ibyishimo no gutera imbaraga buri wese'. Ati "Dutegereje ubuhamya bwa buri umwe, nyuma yo kureba iyi filime."

‘Agace’ gato k’iyi filime, kerekana ko ari filime irimo ibikorwa byinshi, amarangamutima n’udushya twinshi.

AY ufite mu biganza iyi filime, aherutse gutangaza ko itandukanye n’indi mishinga yakoze mbere, kuko yibanda ku nkuru ifite imbaraga, itanga ubutumwa bukomeye, kandi ikerekana iterambere mu mikinire y’iki gihe.

Irimo abakinnyi bakomeye nka Alliah Cool, Deyemi Okanlawon, Shaffy Bello, Sunshine Rosman, AY Makun, Regina Daniels, Rahama Sadau, Williams Uchemba, May Edochie, Toke Makinwa, Obi Cubana n’abandi.

Muri rusange iyi filime ‘The Waiter’ ishingiye ku rugendo rutunguranye rw’umukozi wo muri Hoteli usanga yisanze mu gitero cy’abagizi ba nabi. Ibyari umunsi usanzwe ku kazi, bihindka akaduruvayo, bikamushyira mu bihe by’ubuzima n’urupfu. 


Amb. Alliah Cool ari kumwe na Davis D mu birori bya 'Meet and Great' byabaye kuri iki Cyumweru tariki 19 Mutarama 2025 


Amb.Alliah Cool ari kumwe n'inshuti ze n'abandi bamushyigikiye mu kwerekana filime 'The Waiter' 


Alliah Cool yavuze ko bari gutegura uburyo bwihariye bwo kuzerekana iyi filime n'abakinnyi bose bayikinnyemo baje mu Rwanda 


Etienne wo mu itsinda Symphony Band yashyigikiye Alliah Cool mu kumurika filime 'The Waiter' yakinnyemo 


Umuhanzi mu njyana gakondo, Massamba Intore ari mu barebye filime Alliah Cool yakinnyemo







Umukinnyi wa filime wamamaye nka 'Bamenya' [Uwa kabiri uvuye ibumoso] yashyigikiye inshuti ye y'igihe kirekire, Alliah Cool

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND