RFL
Kigali

Zari yavuze ku nzozi yakuranye zo gushakana n'umuherwe uzajya amwambika zahabu

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:24/01/2024 8:50
0


Zarina Hassan yagarutse ku buryo yakuze yumva kubaho neza azabigeraho binyuze mu gushaka umugabo ufite ibyo yagezeho n’uko kuba yaraturukaga mu muryango utifashije byarakomeje kumushyiraho igitutu.



Zari Hassan yatangaje ko mu buto bwe yumvaga azashaka umugabo w’umukire akajya yambara imyambaro ya zahabu abayeho mu buzima buhenze.

Mu kiganiro yagiranye na BBC Swahili, Zari yakomeje avuga ko uko yagiye akura yaje gusanga ko ubuzima yifuza atazabuhabwa n'undi, ahubwo ko agomba kubyikorera.

Mu magambo ye yagize ati: ”Natekerezaga ko nzashakana n’umugabo w’umuherwe, akajya yambara zahabu ariko naravuze nti ntabwo byoroshye. Naje gusanga ariko bigoye ndibwira nti sinturuka mu muryango ukize ariko ni inshingano zanjye.”

Uyu mugore w’abana 5 yagarutse ku buryo yahoraga yiyibutsa icyo ashaka kugeraho, ati: ”Ndavuga nkeneye ubuzima bwiza uko nabivuga ni byo byanteye imbaraga zo guharanira kubigeraho.”

Zari kuri ubu abana na Shakib Cham baheruka gusezerana. Urukundo rw'aba bombi rwagarutsweho bitari gacye kubera ikinyuranyo cy’imyaka iri hagati yabo.

Nyamara Zari yagiye yumvikana kenshi asobanura ko ubuzima bw’urukundo budashingira ku myaka anagaruka ku kuba ntabyacitse ihari kuko Shakib afite imyaka irenga 30.

Zari yavuze ko yakuze yumva ko ubuzima buhenze burimo no kuzajya yambara zahabu azabukura ku mugaboYaje gusanga bigoye ko yazagira icyo ageraho agikuye ku wundi muntu yiyemeza kwishakamo ibisubizoYagaragaje ko yahoraga yiyibutsa ko agomba kubaho ubuzima bwiza byatumaga arushaho gukora cyaneZari ari mu bari n'abategarugori bagize urugendo rurerure ariko bafite ibyo bamaze kwigezaho






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND