Kigali

The Ben yatwaye bitatu, Alyn Sano acyura kimwe: Uko ibihembo bya EAEA byatanzwe

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/04/2025 12:13
0


Umuririmbyi Mugisha Benjamin [The Ben], umuhanzikazi Alyn Sano ndetse na Producer David [Run] bacanye umucyo mu bihembo bizwi nka East Africa Arts Entertainment Awards 2025 [EAEA], kuko buri umwe yabashije kwegukanamo igikombe.



Mu birori byabaye muri  uyu mwaka bigamije guhemba ubuhanzi n’imyidagaduro yo mu karere, Abanya-Kenya nibo begukanye ibihembo byinshi bikomeye muri ‘East Africa Arts Entertainment Awards 2025’, nubwo Abanya-Tanzania ari bo bari biganje mu byiciro byinshi. 

The Ben yatwaye ibihembo bitatu, birimo icya “Best Music Video” abikesha indirimbo ye ‘Plenty’ iri kuri Album ‘Plenty Love’, yatwaye igihembo cy'umuhanzi mwiza mu Rwanda (Best Artist Rwanda), anatwara igikombe cy’indirimbo ikunzwe (Best Hit Song Rwanda) abikesha indirimbo ye ‘True Love’. 

Umuhanzikazi Alyn Sano, we yatwaye igikombe (Best Rwanda Sound) muri ibi bihembo abikesha indirimbo ye ‘Head’ aherutse gushyira hanze. Producer David cyangwa se Run wakunze gukorera indirimbo Alyn Sano, we yatwaye igihembo cya Producer wigaragaje muri Afurika “Best Breakthrough Audio Producer Africa.”

Mu bandi batwaye ibihembo barimo umuhanzi Bien-Aimé Baraza, uzwi cyane mu itsinda rya Sauti Sol ndetse no mu bikorwa bye bwite, ni we wigaragaje cyane aho yegukanye ibihembo bitatu: Best Male Artist, Best Male Live Performer n’icyo mu bwoko bwa Best Collaboration abikesha indirimbo “Nairobi” yakoranye na Marioo wo muri Tanzania. Ibi byamuhesheje icyubahiro nk’umwe mu bahanzi bakomeje kwerekana ubudasa muri Afurika y’Iburasirazuba.

Mr Seed, umuhanzi w’umuziki wa Gospel wanamamaye mu njyana ya Arbantone (ihuriro rya Gengetone na Riddim), yegukanye igihembo cya Best Arbantone abikesha indirimbo ye “Diva”. Mu butumwa yashyize hanze, yashimiye abafana be ndetse n’itsinda rimufasha, avuga ko iyo ntsinzi ayikesha ubufatanye bwabo.

Undi munya-Kenya wigaragaje ni KRG the Don, icyamamare mu njyana ya Afro-Dancehall ndetse no mu biganiro bya Televiziyo wegukanye igihembo cya “Best Afro-Dancehall Fusion” abikesha indirimbo ye “Time Bomb” afatanyije na Konshens wo muri Jamaica. Yagaragaje ko ari intsinzi y’abafana n’ikimenyetso cy’urugendo rwe rukomeje gutera imbere.

Mu cyiciro cy’abahanzi bashya, Qare The Mask yatsindiye igihembo cya “Best New Upcoming Artist of 2025”, nyuma yo guhatana mu byiciro bine bitandukanye. Mu butumwa bushimishije yashyize kuri Instagram, yashimiye Imana n’abafana be, avuga ko ari intambwe ikomeye mu rugendo rwe.

Ila Nia, nawe uri kuzamuka, yegukanye igihembo cya “Best Breakthrough Music Video” ku ndirimbo yakoranye na Nameless, yemeza ko ari intambwe ikomeye mu rugendo rwe mu muziki no mu mashusho.

Mu itangazamakuru, umushyushyarugamba n’umunyamakuru, Azeezah Hashim yigaragaje nk’umwe mu bazamuka neza, aho yegukanye ibihembo bitatu birimo: Best Female Event Host, Best Media Personality, na Best Radio Host. Ni igihembo gikomeye ku bakobwa bakora mu ruhando rw’itangazamakuru n’imyidagaduro.

Mu bucuruzi, rwiyemezamirimo Jimal Rohosafi yatsindiye igihembo cya Best Emerging Art of Business Icon, ashimira abamutoye anavuga ko iyi ntsinzi ari imbarutso yo gukora cyane kurushaho.

Itangwa ry’ibi bihembo, ryabaye umwanya wo kwerekana impano zitandukanye z’Abanya-Kenya, kuva mu muziki, itangazamakuru kugeza mu bucuruzi, bigaragaza ko bafite ijambo rikomeye mu ruganda rw’imyidagaduro muri Afurika y’Iburasirazuba.

The Ben yatwaye ibihembo bitatu mu bihembo bya “East Africa Arts Entertainment Awards 2025”

Alyn Sano yegukanye ku nshuro ye ya mbere igihembo muri “East Africa Arts Entertainment Awards 2025”

Producer David cyangwa se Run yatwaye igihembo cya Producer wigaragaje cyane muri Afurika
 Tems yatwaye igihembo cya 'Best Global African Female Artist'

Chris Brown na Davido batwaye igihembo cya 'Best International/Global Collaboration' abicyesha indirimbo bakoranye 'HMMM'
 

Diamond Platnumz yatwaye igihembo cya 'Best Global African Male Artist' muri Africa Arts Entertainment Awards mu byatanzwe ku wa 6 Mata 20

  

Wizkid yatwaye igihembo cya Global Album of the year abicyesha Album ye yise 'Morayo'










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND