Paula Kajala wavuzwe mu rukundo n’abahanzi banyuranye muri Tanzania akanaba umukobwa w’ibyamamare muri iki gihugu aritegura kwibaruka imfura ye na Marioo bamaze iminsi mu munyenga w’urukundo.
Mu byishimo byinshi, Paula Kajala ukomeje gutigisa imbuga nkoranyambaga n'ibinyamakuru by'imyidagaduro, yasabye inshuti kumufasha
kugura ibyangombwa nkenerwa by’umwana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ibi akaba abitangaje nyuma y’uko bari barahishe ko bitegura
kwibaruka bakanatera utwatsi inkuru zose zibivugaho nyamara abanyamakuru nka
Kimambi bagakomeza kwemeza ko bafite amakuru atariho ivumbi ko Paula n’umukunzi
we Marioo bagiye kunguka imfura yabo.
Kimambi yavugaga ko amaze guhurira nabo kwa muganga
inshuro zirenga imwe bagiye mu bikorwa bigenerwa ababyeyi bagiye kwibaruka.
Paula Kajala byarangiye asabye Mange Kimambi uri mu bavuga
rikijyana byumwihariko b’itangazamakuru bashinze imizi ko yamufasha mu kugura
ibikoresho by’umwana yitegura kwibaruka.
Ibi yabivuze agira ati”Hari ibintu nkeneye by’umwana,
nabikohereje mu butumwa bwihariye [dm] wamfasha kubigura muri Leta Zunze
Ubumwe.”
Mange yabimwemereye anamubwira ko azamugurira ibifatika,
bigezweho kandi byiza ku mwana.
Marioo asanzwe yitwa Omary Ally Mwanga uri no mu bahanzi bahagaze neza mu muziki wa Tanzania byumwihariko mu njyana z’ubu nka Amapiano.
Paula akomoka mu muryango w’ibyamamare mu myidagaduro
ya Tanzania,yanagiye avugwa mu nkuru z’urukundo n’abarimo Rayvanny na
Harmonize.
TANGA IGITECYEREZO