Dwayne Johnson wamamaye ku izina rya The Rock, akaba umwe mu bakunzwe muri filime ku Isi, ategerejwe muri filime yiswe “The Mummy” igaruka ku nkuru nyinshi zirimo no kwihorera, ubushakashatsi n’ibindi.
Iyi filime ivugwa ko iteye ubwoba, ivuga ku rugendo rw’abashakashatsi mu butayu bwa Sahara bahiga ubutunzi, bakaza kuvumvura imva.
Izavuga no ku nkuru y’umupadiri wo mu Misiri
warenganyijwe, agakatirwa urwo gupfa ndetse agashyingurwa ari muzima nyuma
hakabo kwihorera.
Iyi filime itegerejwemo The Rock, biteganyijwe ko
izashyirwa ahagaragara muri uyu mwaka wa 2024, ukwezi n’itariki ntibiramenyekana.
Uyu mukinnyi wa filime usanzwe akunzwe muri uyu
mwuga, ategerejwe na benshi muri iyi filime kubera ubuhanga asanzwe agaragaza
igihe akina.
Dwayne umukinnyi wa filime ukomoka muri Amerika
amaze iminsi ahugiye mu bikorwa birimo gufasha abantu, bamwe abatungura binyuze
mu mukino wo guhagarika abantu mu muhanda, abagaragaje umutima mwiza akabafasha
abaha amafaranga.
Uretse kuba akunzwe muri uyu mwuga, ni umwe mu
bakinnyi ba filime ba Hollywood bakunze kuvugwa cyane binyuze mu guhorana
udushya no kwagura imishinga ikomeza kuzamura izina rye, akigarurira imitima ya
benshi.
Thr Rock wamamaye muri Fast and Farious, Black Adam, Jumanji n’izindi, ndetse akomeje no kuba umwe mu batoranwa bagakina mu zindi filime zigenda zisohoka umunsi ku wundi.
The Rock n'abandi bategerejwe muri filime "The Mummy"
TANGA IGITECYEREZO