Umuhanzikazi akaba n'umwanditsi w'indirimbo witwa Juliana Kanyomozi, yahakanye amakuru avuga ko we na Bobi Wine bafitanye ibibazo bikomeye bituma batavuga rumwe.
Mu myaka myinshi yatambutse Juliana Kanyomozi yagiye afatwa n'abantu batandukanye nk'umugambanyi wa Bobi Wine bitewe no gutanga ibitekerezo bisa nk'ibimuvuguruza, abenshi bagahera aho bavuga ko ari n'abanzi bakomeye.
Mu kiganiro Juliana Kanyomozi yakoze, yavuze ko azi cyane Bobi Wine mu myaka myinshi ishize ndetse akaba anishimira iterambere amaze kugeraho, ariko bidasobanuye ko bagomba guhuza mu bintu byose birimo na Politike.
Agira ati: "Ngendeye aho yavuye n'aho ageze, ibyo ngomba kubimwubahira kandi ndanabyishimira kuko ni heza. Ariko ntabwo ibyo bisobanuye ko ngomba no gukurikiza ibitekerezo bye byose kuko nanjye ndi umuntu mukuru kandi ndatekereza ngashyira mu nyurabwenge yanjye".
N'ubwo avuga ko hari ibyo batajya bumvikana, ahakana ibivugwa ko aba bombi baba bafitanye ibindi bibazo bikomeye bwite. Agira ati: "Kuba tutumvikana ku bintu runaka ni ibintu bisanzwe nk'uko n'abandi bantu hari ibintu batajya bumvikanaho.
Ntabwo biba bisobanuye ko muri abanzi ahubwo ni ko isi yubatse kuko haba hari ibyo abantu batumvikanaho byanze bikunze kuko usanga biba no ku bantu babana nk'umugabo n'umugore".
Benshi bakunze kuvuga ko Juliana na Bobi Wine ari abanzi kubera kutumvikana
TANGA IGITECYEREZO