Mu mahugurwa yahuje abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi ku rwego rw'Intara y'Iburasirazuba n'Uturere basabwe kuzitwara neza mu matora yo guhitamo abakandida bazabahagararira Umuryango mu matora azaba muri Nyakanga 2024.
Ibi abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, babisabwe ku wa Gatandatu tariki ya 20 Mutarama 2024, mu mahugurwa yateguwe n'Ubunyamabanga Bukuru bw'Umuryango wa FPR-Inkotanyi ku rwego rw'Igihugu yabereye mu karere ka Kayonza ku rwego rw'Intara y'Iburasirazuba .
Aya mahugurwa yitabiriwe n'abanyamuryango ku rwego rw'Intara y'Iburasirazuba n'Uturere tuyigize bazagira uruhare kandi mu bikorwa by'amatora yo guhitamo umukandida uzahagararira Umuryango wa FPR-Inkotanyi ndetse n'abakandida 80 bazawuhagararira mu matora y'Abadepite azaba muri Nyakanga uyu mwaka.
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bitabiriye amahugurwa barimo Nkurunziza Jean de Dieu, umunyamuryango ubarizwa mu karere ka Kayonza akaba avuga ko nyuma yo guhabwa amahugurwa bagiye kugira uruhare mu gutegura amatora y'abakandida bazahagararira Umuryango mu matora azaba muri Nyakanga uyu mwaka .
Yagize ati" Tumaze guhabwa amahugurwa kugira ngo amatora yo guhitamo abakandida bacu azagende neza kandi tubigizemo uruhare .Twese tugiye gufatanya tubishyiremo imbaraga amatora yacu azagende neza ."
Umunyamuryango wa FPR Inkotanyi , Rubingisa Pudence yavuze ko abahuguwe biyemeje no guhugura abandi kugira ngo amatora azagende neza.
Yagize Ati"Icyaduhurije hano ni ukugira ngo dutegure amatora ,dufite amatora ya Perezida yahujwe n'ay'abadepite ,abanyamuryango bahuguwe kugira ngo bumve kimwe inshingano. Igikorwa gikurikiraho ni ukumanuka aya mahugurwa tukageza hasi kugera no ku mudugudu tukabahugura kugira ngo amatora azagende neza tuzihitiremo abandi ."
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Ntara y'Iburasirazuba biyemeje gutegura neza amatora
Rubingisa yakomeje agira ati"Abanyamuryango bose bari mu ngamba,icyo tubasaba ni ukugira imyitwarire myiza, iranga abari mu Muryango wa FPR Inkotanyi dufite byinshi watugejejeho muri manifesito y'imyaka irindwi ndetse abanyamuryango bose bagize uruhare mu gutanga ibitekerezo kuva ku mudugudu bizajya muri manifesito y'imyaka itanu umukandida wacu azageza ku banyarwanda igihe azaba yiyamamaza."
Komiseri muri komisiyo y'imibereho myiza mu Muryango wa FPR Inkotanyi wari intumwa y'Ubunyamabanga Bukuru bw'Umuryango wa FPR Inkotanyi, Sindikubwabo Jean Nepomuscene , yasabye abanyamuryango gutegura neza amatora yo guhitamo abakandida bazahagararira Umuryango ndetse abasaba kuzatora neza.
Yagize ati"Icyatugenzaga ni uguhugura abanyamuryango ku matora y'abazahagararira umuryango mu matora ya Perezida n'abadepite . Icyo twaganiriye n'abanyamuryango twarebye uburyo amatora azaba kandi yubahiriza amahame shingiro y'Umuryango ariyo Ubumwe Demukarasi n'Amajyambere .Turasaba ko abazatora bazahitamo abantu bafite ubushobozi bazabafasha guteza imbere igihugu no kubumbatira Ubumwe bw'Abanyarwanda ndetse bazanadufasha gukomeza Demukarasi twiyemeje ."
Umuryango wa FPR Inkotanyi uzatora umukandida uzawuhagararira mu matora y'Umukuru w'Igihugu ndetse hanatorwe abakandida 80 bazatorwa baturutse mu turere twose rw'Igihugu bazahagararira Umuryango mu matora y'Abadepite nayo azabera umunsi umwe n'aya Perezida wa Repubulika.
Aya matora yo gushaka abakandida akazahera ku rwego rw'umudugudu akageza ku rwego rw'Intara bitarenze tariki ya 20 Gashyantare 2024 nyuma hakazaba Inteko rusange ku rwego rw'Igihugu izameza abo bakandida .
Komiseri Jean Nepomuscene Sindikubwabo yasabye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi kuzatora abazabahagarariramu matora .
TANGA IGITECYEREZO