RFL
Kigali

Selena Gomez yiteguye kubyarira Benny Blanco abana barenga 2

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:21/01/2024 7:26
0


Selena Gomez umuhanzikazi, umukinnyi wa filime akaba na Rwiyemezamirimo w'umunyamerika, yiteguye kubyarana n'urukundo rw'ubuzima bwe Benny Blanco,uri kumukunda mu buryo bumunyuze.



Urukundo rw'aba bombi rwagiye ruvugwaho na benshi, ariko bo baruhamya binyuze mu bikorwa bitandukanye birimo kwitabira itangwa ry'ibihembo bya Emmys na Golden Globe Award 2024, bafatanye agatoki ku kandi.

Uyu muhanzikazi wazonzwe n'ibibazo by'uburwayi burimo agahinda gakabije no kubabazwa mu rukundo, ari guhozwa na Blanco umuhanga mu gutunganya indirimbo no gukina filime muri Amerika.

Selena wavuzwe mu rukundo n'umuhanzi Justin Bieber bamaranye imyaka 8, baciye umubano wabo 2018.

Nk'uko bitangazwa na Hollywood news, Selena Gomez yabonye umuhoza amarira, ndetse ngo ntacyo gutegereza gihari kuko umukunzi we, atewe ishema no kumuhamagara umugore we, kumubaza impeta akunda azamwambika, no gutegura indi mishinga y'urugo rwabo biteguye kubaka.


Selena Gomez uryohewe n'urukundo rwa Benny Blanco, yatangaje ko yifuza kumubyarira abana babiri cyangwa batatu.

Umubano wabo watangajwe my  Ukuboza 2023, benshi barimo abanzi babo babatega iminsi, nyamara ntibacika intege.

Benny Blanco ni umwe mu banditsi b'indirimbo akanazitunganya, kuko yandikiye abahanzi barimo Justin Bieber, Katy Perry n'abandi.


Mu magambo ya Selena yagize ati "Benny aruta abagabo bose nakundanye nabo mu buzima bwanjye".


Urukundo rwabo rukomeje gutututumba ruvugwaho na benshi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND