Umuhanzi ugezweho muri iki gihe mu ndirimbo ‘Munda’, Kevin Kade ari kubarizwa mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, mu rugendo rugamije kuhakorera amashusho ya zimwe mu ndirimbo ze bwite ateganya gushyira hanze.
Uyu muhanzi yabwiye InyaRwanda, ko ku wa Mbere tariki
22 Mutarama 2024 ari bwo azagaruka mu Rwanda nyuma y’icyumweru kirenga abarizwa
i Dubai.
Kevin Kade avuga ko gukorera indirimbo muri uriya
Mujyi w’ubukerarugendo, ari kimwe mu byo yari yariyemeje mu ntangiriro z’uyu
mwaka.
Avuga ko indirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na
Producer Element n’amashusho (Video) yakozwe na Uniquo Creations wanagize
uruhare mu gutunganya indirimbo ye igezweho muri iki gihe yise ‘Munda’.
Kevin Kade yagaragaje urutonde rw’indirimbo zirimo ‘Akanyama’,
‘Umugongo’, ‘Icyuya’, ‘Umushu’ yakoranye na Dusabimana Emmanuel yakoranye na
Lucky Fire, ‘Tepe Tepe’ yakoranye na Kenny Shot ndetse na ‘Ndeka Byanze’.
Iyi ndirimbo ye yise ‘Munda’ bigaragara ko yanditswe
n'abantu bane barimo Bill Ruzima, Element Eleeh, Rumaga na Kivumbi, ni mu gihe
gitari yumvikanamo yacuranzwe na Jules Hirwa.
Irimo ababyinnyi basanzwe bazwi mu ndirimbo z'abandi
bahanzi nka General Benda, Jordan, Kallas ndetse na Grevis.
Yabaye indirimbo ya gatatu, Producer Element yakoreye
Kevin Kade mu buryo bw'amajwi (Audio), ariko kandi n'iyo ndirimbo ya mbere
amwifashishije mu mashusho y'indirimbo ibizwi nka 'Choreographer'.
Kevin Kade yigeze kubwira InyaRwanda ko bakoze iyi
ndirimbo bagendeye kuri bimwe mu byaranze ubwami bwa Misiri mu rwego rwo
kugaragaza umuco wa kiriya gihugu no kwagura ibihangano bye.
Uyu musore anavuga ko bakoze iyi ndirimbo bisanisha
n'ibyaranze ubwami bwa Misiri, kubera ko iyi ndirimbo ibyinitse. Ati
"Indirimbo yacu ikaba irimo iningiri mu mudiho wayo, gusa ntabwo ari
Element arimo nk'umuhanzi, ni uko namwifashije mu mashusho y'indirimbo.
Kevin Kade avuga ko yandika iyi ndirimbo yatekereje ku musore ushobora gukunda umukobwa wo mu bakire, akagorwa no kwemerwa mu muryango.
Muri iyi ndirimbo, Kevin Kade aba ari umusore wakunze
umukobwa w'umwami, akagorwa no kumugeraho, rimwe na rimwe agakoresha amayeri
yatumye abasha kumugerhao.
Ibitabo by’amateka bivuga ko ubwami bwa Masiri
bwabayeho ahagana mu mwaka wa 3100 mbere ya Yesu/Yezu Kristo. Inyandiko
zigaragaza ko bwashingiwe ku mugezi wa Nile, kandi bwabaye imvano y’imyemerere,
ubusizi, imibereho ya muntu n’ibindi
Abanyamisiri ba kera bemeraga imana nyinshi kuko
bagiraga ibigirwamana ndetse n'ibigirwamanakazi. Mu mashusho y’iyi ndirimbo,
Kevin Kade agaragaza bimwe mu bice bimeze nk’ubutayu, ‘Pyramid’, imyambaro yisanisha
n’abanya-Misiri n’ibindi.
Muri iki gihe, Ngabo Richard [Kevin Kade] avuga ko ari
gukora kuri album y'indirimbo 16 yise 'Baho'. Kandi avuga ko izaba iriho
indirimbo z'abahanzi bo mu Rwanda no mu mahanga.
Uyu musore aravuga ko agiye gushyira hanze album ye ya
mbere mu gihe asanzwe afite indirimbo hanze zakunzwe zirimo nka 'Pyramid'
yakoranye na Kivumbi King na Drama T, ‘Amayoga’, ‘Nana’, ‘Tiana’, ‘Ma Bae’
n’izindi.
Kevin Kade ari kubarizwa i Dubai mu bikorwa by’umuziki
we
Kevin yavuze ko azava i Dubai ahakoreye amashusho ya
zimwe mu ndirimbo ze
Kevin Kade yavuze ko muri uyu mwaka ashaka gushyira
hanze album ye ya mbere
Kevin Kade asobanura ko yifashishije aba Producer
bamukoreye indirimbo ‘Munda
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘MUNDA’ YA KEVIN KADE
TANGA IGITECYEREZO