Kigali

Ni gute nahitamo neza uwo tuzabana? - Pastor Desire Habyarimana yasubije abibaza iki kibazo

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:17/01/2024 11:16
1


Umukozi w'Imana wasizwe amavuta Pastor Desire Habyarimana ukorera umurimo w'ivugabutumwa wo kwamamaza ubutuma bw'Imana mu itorero rya ADEPR, yasubije abibazo uko wahitamo neza abo bazabana nabo.



Pastor Desire Habyarimana yibukije abanyeshuri bo muri UR Nyarugenge kumenya ko urubyiruko rudakwiye gutinya gushaka. Ubusanzwe uyu mupasiteri azwiho kubwiriza ubutumwa bwiza bwa kristo byinyuze mu gutanga inama z'imibereho myiza bishingiye kuri Kristo, ahantu hatandukanye cyane cyane abinyujije ku mirongo ya YouTube mu guhindura ubwoko bw'Imana kuba abana b'Imana no kumenya ubwami bw'Ijuru.

Kuri uyu wa 13 Mutarama 2024 afatanije n'Umufasha we bagiranye ibiganiro n'abanyeshuri bo muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Nyarugenge aho yari ifite igikorwa gifie intego igira iti: "Kwitegura neza uwo muzabana". Pastor Desire yasobanuye ibintu 5 ushingiraho uhitamo uwo muzabana nk'umukristo.

Uyu mushumba yibanze ku cyanditswe cyo mu Abagalatiya 5:22, akomoza ku mbuto z'Umwuka aho yavuze ko guhitamo uwo muzabana ukwiriye gushingira ku ijambo ry'Imana ati "Ariko rero imbuto z'Umwuka ni urukundo n'ibyishimo n'amahoro, no kwihangana no kugira neza, n'ingeso nziza no gukiranuka.

Yongeyeho ati "Hari ibintu umuntu agomba kuba afite ndetse no kuba yubakitse muri we", aho yavuze ibintu 6 ari byo: Kuba ukijijwe muri wowe, Kuba warahindutse ku ngeso mbi, Kuba ukundisha Imana umutima wawe wose, Kuba uzi intego z'ubuzima bwe, Kuba ufite indagagaciro za gikristo ndetse n'iz'umuco no Kuba witeguye kuzuza inshingano z'urugo".

Umugore we Ada Darlene yatanze ubuhamya avuga ko ubundi yakunze akunda anifuza kuzaba umumasera kuko yavukiye mu idini rya Catholic ariko kubera Ubuntu bw'Imana akaba ari umufasha wa Pasiteri Habyarima Desire.

Yasangije urubyiruko rw'abanyeshuri muri UR Nyarugenge ijambo dusanga muri Bibiliya mu urwandiko Pawulo yandikiye Abaroma 12.1 "Nuko bene Data, ndabinginga ku bw'imbabazi z'Imana ngo mutange imibiri yanyu, ibe ibitambo bizima byera bishimwa n'Imana, ari ko kuyikorera kwanyu gukwiriye".

Mu kiganiro na InyaRwanda, umwe mu rubyiruko rwitabiriye ibi biganiro byibandaga cyane ku guhitamo neza uwo muzabana nk'uko yari yo ntego, Mutwale Elie yagize ati "Yego rwose ibi biganiro ni ingirakamaro cyane.

By'umwihariko ntatwe urubyiruko kuko hari byinshi dukora tutabisobanukiwe kuko kuba tutabonye abatuganiriza ngo batugire Inama. Ariko ubu ni amahirwe tuba tugize tugahura n'abo twakita nk'ababyeyi bacu mbese bakijijiwe bakatwigisha ibyo dukwiriye gukora binyuze mu ijambo ry'Imana.

Nk'uko mwabyumvise dukwiriye guhitamo uwo tuzabana tutagendeye ku maranga mutima yacu ahubwo dukwiriye kubishyira mu butware bw'Imana tubifashijwemo no gusenga tukirinda ingeso mbi nkuko abadajijiwe babikora.

Ikintu bikomeye dusigaranye nuko ibyo byose twabikora ariko tutibagiwe no gukura amaboko mu mufuka tugakora ibiduteza imbere aho guhora mu materefone tureba ibidafite umumaro".

REBA IMPUGURO ZATANZWE NA PASTOR DESIRE KU RUBYIRUKO



ARTICLE & VIDEO: Iyakaremye Emmanuel






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • KWIZERA Ildephonse 11 months ago
    Ni gute umuntu abashaka yababona?



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND