Kigali

Pasiteri arashinjwa guhisha kamera mu bwiherero bw'abagore no gufata amashusho y'ababukoresha

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:6/01/2025 12:05
0


Ntibisanzwe kumva pasiteri ahisha kamera mu bwiherero bw'abagore, ndetse agatinyuka no gufata amashusho yabo. Ibi byatunguye abayoboke b'itorero rye ndetse bagwa mu kantu nyuma yo kumva iyi nkuru, ntibiyumvisha uburyo pasiteri yakora ibi bintu. Ni mu gihe ari we ugomba kubaha urugero rwiza.



Amerika, Arturo Laguna, umupasiteri w’itorero Casa de Adoracion riherereye muri leta ya Arizona mu mujyi wa Phoenix, yatangiye gukurikiranwa n’inkiko nyuma yo gukekwaho gushyira kamera y’ibanga mu bwiherero bw'abagore no gufata amashusho y’abagore bakoresha ubwo bwiherero.

Inkuru dukesha ikinyamakuru Independent ivuga ko Laguna w’imyaka 46, yafashwe mu gitondo cy'uyu munsi, tariki ya 6 Ugushyingo 2025 nyuma y’uko kamera y’ibanga ibonwe n’umugore wari mu bwiherero. Iyo kamera yaguye hasi, iturutse hejuru y'imashini yumutsa intoki, ubwo uwo mugore yari ari gutunganya umwana we.

Nk’uko raporo ya polisi ibivuga, abapolisi bihutiye gukurikirana Laguna nyuma yo kubona ifoto ye (screen shot) ari gushira iyo kamera mu bwiherero. Yaje kwemera ko ari we wayishyizemo mu Ukwakira 2024. Nyuma yo kureba ikarita ya SD ya kamera (bareba ibyo yafashe), abapolisi basanze hari amashusho y’abagore bane bakuze bari gukoresha ubwo bwiherero.

Laguna, umuyobozi w’itorero rigizwe ahanini n’abimukira rifite abakirisitu barenga 100, arashinjwa ibyaha bya voyeurism. Ibyo byaha bikubiyemo gufata amashusho cyangwa amafoto y'ibanga y’abantu batabiguhereye uruhushya, hagamijwe ishimisha mubiri, ibyaha bihanishwa igihano gikomeye muri Arizona. Laguna kandi si ubwa mbere agaragayeho ibi byaha.

Ibi byateye impagarara mu baturage, ndetse ibikorwa bya Laguna byateje impungenge zikomeye. Laguna, ubu ari mu maboko y’inzego zishinzwe umutekano, biteganyijwe ko azaburanishwa ku itariki ya 8 Mutarama 2025.

Abayoboke b’itorero rya Casa de Adoration baguye mu kantu bitewe n’uko pasiteri wabagombaga icyubahoro, no kubayobora mu buryo bw'umwuka yabatengushye. Iki kibazo gikomeje gukurikiranwa, abashinzwe iperereza bakaba bakomeje gukusanya amakuru akenewe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND