Uwineza Kelly [Kelly Madla] uheruka kwibaruka imfura n’umugabo we Lt David Nsengiyumva yashyize hanze ibihe by'agatangaza yagiranye n’uwo yeguriye byose.
Kelly Madla ni umwe mu bagize Mackenzie
yamamaye mu ruganda rw’imyidagaduro binyuze mu nzu y’imideli ya Zoi bashinze
igenda itunganya imyambaro yambarwa n’abasilimu barimo n’abanyapolitiki.
Kuri ubu Kelly Madla yashyize hanze
ubutumwa bw’amafoto agaragaza ko we n’umugabo we Lt David bishimye muri ibi
bihe by’intangiriro z’umwaka wa 2024.
Yabaye nk'ukomoza ku kuba urukundo rwabo ruhora rumubera rushya kandi rukomatanije ibyiza byose ati”Urukundo rw’imimerere inyuranye.”
Benshi barimo nabo bahuriye mu itsinda rya Mackenzie bagaragarije
uyu muryango ko bawishimira.
Kelly Madla na Lt David bakaba barasoje
umwaka wa 2023 bungutse imfura yabo ni nyuma y'uko muri Werurwe 2023 bari bakoze
ubukwe bw’amateka bwitabiwe na Perezida Kagame n’umuryango we wose.
Lt David akaba yarasoreje amasomo ye ya
gisirikare mu ishuri rurangiranwa rya Royal Military Academy, Sandhurst mu
Bwongereza hari ku wa 02 Kanama 2022.
Iri ishuri rikaba ryaranizemo umuhungu wa
Perezida Kagame akanaba ni inshuti magara ya Lt David, Cpt Ian Kagame wanamwambariye
mu bukwe.
TANGA IGITECYEREZO