Dwayne Johnson umukinnyi wa filime wigaruriye imitima ya benshi binyuze mu gukina filime no gukora ibikorwa byo gufasha abababaye, yongeye kugororera umuryango wagaragaje urukundo.
The Rock umaze iminsi atungura abantu banyura ku muhanda akabasaba ubufasha yifashishije undi muntu, ugerageje gufasha akajyanwa guhura nawe akamushimira amuha impano y'amafaranga, yatunguye abagiraneza.
Ibi bikorwa yabikoze cyane mu minsi mikuru isoza umwaka wa 2023, ugaragaje ubugwaneza agahabwa ibahasha irimo amafaranga.
Uyu mukino utangira The Rock yihisha ku ruhande, umugabo bari kumwe akajya mu muhanda aho abantu bari kunyura agahagarika umuntu, akamusaba ku mufasha, ndetse agakomeza kumuhuza kugirango baganire, kugeza abahuje na The Rock.
Uyu mugabo ahagarika abantu yigize umukene, yifuza kureba umugiraneza, The Rock akamuhemba
Kuri iyi nshuro, uyu mugabo yahagaritse umugore n'umugabo bagirana ikiganiro gito. Yabasabyeko bamufasha bakamuha amadorari 7 kuko ayakeneye, ntibazuyaza, umugore akora mu mufuka arayamuha. Ubwo bashakaga kugenda bihuta, uyu mugabo yabasabye ko bareka bagahura n'umuntu wifuza kubatungura.
Nubwo bihutaga baciye bugufi bumvira ubusabe bwe bajyana nawe guhura na The Rock. Amashusho yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram yagaragaje gutungurwa kwabaye kuri uyu muryango.
Bahindukiye babona The Rock babonaga muri filime, aza abasatira batungurwa bikomeye. The Rock yabashimiye abaha ibihumbi 7 by'Amadolari.
The Rock ati" Dukunda abagwaneza bafasha abandi. Gufasha bisobanuye ikintu kinini kuri twe".
Dwayne wamamaye muri filime zikinirwa Hollywood, ni umwe mu bakunda guhura na rubanda atanga ubufasha ndetse agashimisha abafana be ahura nabo, abahobera, abaha impano n'ibindi nk'uko ibinyamakuru bitandukanye bikomeje kubigarukaho.
Uyu mugore n'umugabo we bahawe ibihumbi 7 by'Amadolari
The Rock asanzwe atungura abantu
TANGA IGITECYEREZO