Kigali

Morgan Freeman yagize icyo avuga ku buzima bwe bumaze iminsi bugarukwaho

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:12/01/2024 9:20
0


Nyuma y'iminsi bivugwa ko ubuzima bw'icyamamare Morgan Freeman, butameze neza kubera uburwayi bwahuriranye n'imyaka, kuri ubu yamaze kuvuga ko ameze neza ndetse ko agifite n'imbaraga zo gukora.



Icyamamare muri Sinema, Morgan Freeman, uzwiho kugira ijwi rikundwa na benshi ryanaciye ibintu mu gikombe cy'Isi cya 2022 cyabereye i Qatar. Uyu musaza w'imyaka 86 yari amaze iminsi avugwaho ko ubuzima bwe buri ahabi kubera uburwayi bwahuriranye n'uko amaze gusaza akaba ntakabaraga asigaranye.

Ibi byazamuwe n'amashusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga yagaragazaga Morgan Freeman mu mujyi wa New York ubwo yananirwaga kugenda agafashwa n'abantu bahuriye mu muhanda aho banamufashije kwinjira mu modoka ye yo mu bwoko bwa 'SUV' dore ko we byari byamunaniye.

Byari bimaze iminsi bivugwa ko ubuzima bwa Morgan Freeman butameze neza

Aya mashusho yatumye ibinyamakuru bimwe bitangazako ubuzima bwa Morgan Freeman buri mu marembera ndetse bakanenga umuryango we utari kumwitaho uko bwikwiriye. Ibi ariko nyirubwite Freeman benshi bita 'The Godfather', yabiteye utwatsi avuga ko ubuzima bwe bumeze neza.

Mu kiganiro Morgan Freeman yagiranye n'ikinyamakuru Hollywood Reporter yatangaje ko ubuzima bwe butari mu marembera nk'uko bivugwa. Yagize ati: ''Ntabwo ndwaye, ntakibazo cy'ubuzima mfite. Ariya mashusho yafashwe ku munsi ntari meze neza naniwe. Ntawe bitabaho kuba narafashijwe n'abafana banjye ntibisobanura ko mfite ikibazo''.

Freeman yemeje ko ubuzima bwe bumeze neza 

Morgan Freeman wamamaye muri filime nka 'Seven', Bucket List', Olympus Has Fallen', n'izindi nyinshi, yakomeje avuga ko nubwo ashaje gusa akabaraga akiri nako. Yagize ati: ''Ndabizi benshi batekereza ko kubera imyaka yanjye ntagifite imbaraga ariko rwose mbijeje ko ngifite imbaraga zo gukora. Ntibakomeze kumpangayikira''.

Morgan Freeman kandi yashimangiye ko ku myaka ye 86 agifite imbaraga

Uyu mugabo unafite umudali wa Perezida uzwi nka 'Presidential Medal Of Freedom', yasoje avuga ko ahishiye byinshi abafana be nko kuba hagiye gusohoka igice cya gatatu cya filime ye yakunzwe ya 'Now You See Me'.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND