Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 11 Mutarama 2024, nibwo ahazwi nka Camp Kigali habereye igitaramo cy'urwenya gitegurwa na Gen Z Comedy cyatanze ibyishimo kuri benshi bitabiriye biganjemo urubyiruko , mu ntangiriro z'umwaka wa 2024.
Tariki 11 Mutarama 2024 igitaramo cy'abanyarwenya cyitabiriwe n'abarimo Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ububanzi, Dr.Utumatwishima Abdallah, abafite izina mu myidagaduro nk'abakinnyi ba filime nyarwanda, abahanzi, abanyamakuru batandukanye n'abakunzi b'urwenya.
Abahanga mu gutera urwenya barimo Isekere Nawe, Dogiteri Nsabi, Killerman, Tissy, Dudu, Pazzo na Mavide, Umutahira Rugamba,Isakari,Cardinal,Rumi n'abandi bafashije abitabiriyekwishima muri Mutarama. Iki gitaramo cyatanze ibyishimo kuri benshi mu ntangiriro z'umwaka.
Ukuriye abanyarwenya babarizwa muri Gen Z Comedy Fally Merci
Tissy umunyanyarwenya yashimishije abitabiriye
Itsinda rya Pazzo na Mavide basanzwe bakina filime, batanze ibyishimo
Dudu umunyarwenya uhagaze neza yari akumbuwe na benshi
Isekere Nawe usetsa yitwara nk'umushumba wigisha ijambo ry'Imana yatanze ibyishimo muri Mutarama
Rugamba Umutahira yabyiniye abakunzi
Dogiteri Nsabi na Killerman batembagaje benshi babakunda muri filime nyarwanda
Itorero Ibihame by'Imana bataramiye urubyiruko n'abakuze
AMAFOTO:Rwigema Freddy-InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO