Mike Kayihura uri mu bahanzi bihagazeho mu muziki nyarwanda,yagarutse kuri Denis Kanaka umunyamuziki wabigize umwuga ubu uri gukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika batangiranye urugendo rw’umuziki.
Denis Kanaka yakoranye na
Mike Kayihura ku mishinga myinshi inyuranye y’umuziki byumwihariko banafitanye
indirimbo nka ‘My Queen’ iri mu zakunzwe.
Kuri iyi nshuro Mike
Kayihura yafashe umwanya asangiza abakunzi b’ibihangano bye ko Denis Kanaka
yabaye umwe mu bantu b’inkingi za mwamba mu byo akora.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga
nkoranyambaga ze, Mike Kayihura yagize ati”Iyi foto ndi kumwe na Denis Kanaka
isobanuye ikintu gikomeye kuri njye. Nakoreye indirimbo yanjye ya mbere niga
mu mashuri yisumbye mu cyumba cye.”
Agaruka ku myaka ishize
n'uko indirimbo yitwaga agira ati”Indirimbo yitwaga ‘Till I get it’ hashize
imyaka isaga 11 ariko turacyari kumwe kugeza tubigezeho nubwo tunyura mu
ngorane n’ibindi. Iyi nkuru izabarwa.”
Mike Kayihura ari mu
banyamuziki beza u Rwanda rufite yaba mu kumenya gukoresha ibikoresho by’umuziki,
ijwi ryihariye anafite imyandikire itangaje ku buryo agenda aniyambazwa n’abandi
bahanzi.
Denis Kanaka na we ari mu
bahanzi bamaze kugira izina banagiye bagira amahirwe yo gutaramira mu bitaramo
bikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Akaba kandi yaranakurikiranye
amasomo ajyanye y’umuziki muri Kaminuza ya Suny Oneonta muri Leta ya New York, kuri ubu atuye muri Leta ya Georgia muri Amerika.Mike Kayihura na Denis Kanaka bamaze imyaka 11 baziranye bakoranye ku mishinga myinshi mu muziki
Denis Kanaka ari mu banyamuziki babyize kandi babikora neza yaba mu kuzitunganya no mu mirimbire mu njyana zitandukanye
Mike Kayihura yavuze ko nubwo imbogamizi zitabura ariko umuziki bazakomeza kuwukora bageze ku rwego bifuje
TANGA IGITECYEREZO