RURA
Kigali

Ishimwe Kevin yatandukanye na Gasogi United iba ikipe ya 6 anyuzemo yihuta

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:9/01/2024 11:42
0


Rutahizamu uca mu mpande Ishimwe Kevin yatandukanye na Gasogi United yari asigajemo amezi atandatu.



Uyu rutahizamu ukina aciye mu mpande, byari bimaze iminsi bihwihwiswa ko atazakomezanya n'iyi kipe ya Gasogi United gusa kuri uyu wa Kabiri byaje kwemeza ubwo yashimirwaga.

Amakuru InyaRwanda yamenye ni uko uyu musore udakunze kuvugirwamo, azize kwishyuza umushahara yari aberewemo na Gasogi United, Perezida wayo akarakara cyane byatumye ashaka uko batandukana.

Tariki 18 Nyakanga 2022, nibwo Ishimwe Kevin yari yageze mu ikipe ya  Gasogi United,asinye amasezerano y'imyaka ibiri, yagombaga kurangira mu mpera z'uyu mwaka w'imikino.

Ishimwe Kevin utarakunze guhirwa n'amasezerano yabaga yasinye mu makipe, yakiniye amakipe arimo Rayon Sports, ayivamo yerekeza muri Pepinieres FC, ayivamo mu 2017 ajya muri AS Kigali yavuyemo ajya muri APR FC, ayivamo 2020 yirukanwe, ajya muri Kiyovu Sports ayikinira igice cya shampiyona ahava ajya muri Rayon Sports nayo yakiniye igice cya shampiyona ahava batandukanye nabi, aribwo yajyaga muri Gasogi United.

Usibye kuba Ishimwe atavugirwamo, bituma ashinjwa imyitwarire idahwitse kenshi, ni umwe mu banyempano beza bagaragara mu mupira w' u Rwanda, aho akundwa na benshi kubera amacenga ye yihuta ndetse n'uburyo atanga imipira yorohera ba rutahizamu gutsinda (Assists).

Gasogi United ivugwamo ubukene, kuri uyu wa Gatanu, irasura Rayon Sports mu mukino ubanza mu mikino yo kwishyura, ukaba umukino wa 16 muri rusange. 

Ishimwe Kevin ubwo yasinyiraga ikipe ya AS Kigali mu 2017 

Ishimwe Kevin ubwo yakiniraga ikipe ya Pepinieres FC, aha  yarimo ikina na Rayon Sports yari yavuyemo 

Yanyuze muri APR FC, gusa ahava nabi kuko yashwanye n'uwari umutoza wayo Adil 

Ishimwe Kevin yakiniye Rayon Sports inshuro zigera kuri 2






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND