Kigali

Abakinnyi ba Filime basoje 2023 bahiga abandi mu mafaranga

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:9/01/2024 11:05
0


Umwuga wo gukina filime wasigiye bamwe mu bakinnyi urwibutso rw'inyungu basaruye mu mwaka wa 2023, bituma bamwe babarirwa mu batunze akayabo mu mpera zawo, bibongerera n'izina bubatse.



Uyu mwuga wahinduriye benshi ubuzima kandi bubaka izina,binyuze mu mpano yabo, basoza umwaka barya ayabo n'imiryango yabo. Urutonde rw'aba bakinnyi rugaragaza inkomoko yabo, amazina yabo ndetse n'umutungo basozanyije umwaka ,watumye bashyirwa ku rutonde.

 Dore abakinnyi ba filime 10 basoje 2023 bibitseho ikirundo cy’amafaranga nk'uko Adda ibitangaza.

1. Tyler Perry

 

Umunyamafaranga Tyler Perry ukomoka muri Amerika, niwe wegukanye umwanya wa mbere mu bakinnyi ba filime bagaragaye ku rutonde rw'abasoje umwaka wa 2023 bibitseho umutungo ufatika bakuye muri uyu mwuga.

Perry wasoje umwaka ushize atunze agera kuri Miliyari 1 y'Amadolari ya Amerika, yakunzwe muri filime zirimo Madea, Acrymony, Good Deeds n'izindi nyinshi. 

Yabonye izuba tariki ya 13 Nzeri 1964, mu mujyi wa Louisiana muri Amerika, ahinduka umugwizatunga binyuze mu gukina filime no gushora imari mu bikorwa bitandukanye.

2. Jerry Seinfeld 

 

Uyu mugabo Jerry Seinfeld  waje ku mwanya wa Kabiri, yasoje umwaka afite agera kuri Miliyoni 950 z'Amadolari ya Amerika. Uyu munyarwenya yabaye umwe mu bakundwa bidasanzwe igihe bahagaze imbere y'abantu batera urwenya.

Jerome Allen Seinfeld, yavutse tariki 29 Mata 1954 Booklin muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yamamara mu banyamafaranga kubera umwuga wo gutera  urwenya no gushimisha benshi.

3. Dwayne Johnson

 

The Rock umugabo uvuzwe imyaka itari mike, yaje ku rutonde rw'abakinnyi ba filime bakize ku Isi ndetse afata umwanya wa Gatatu. Dwayne Johnson umunyamerika wakunzwe cyane binyuze muri filime zirimo " Fast and Farious" yasoje umwaka wa 2023 atunze agera kuri Miliyoni 800 z'Amadolari ni ukuvuga asaga Miliyari 800 z'Amafaranga y'u Rwanda.

Uyu mukinnyi wa filime wavutse tariki ya 2 Gicurasi 1972 mu mujyi wa California muri Amerika, yakoze ibikorwa byinshi birimo n'ishoramari, bimubyarira inyungu nini yatumye aza ku rutonde rw'abakinnyi ba filime bakize.

4. Shah Rukh Khan 


Umukinnyi wa filime ukomoka mu Buhinde,Shah Rukh Khan yakunzwe kuva mu myaka ya kera muri filime zikinirwa muri iki Gihugu. Uyu mugabo wa mbere mu bakize mu Buhinde babarizwa mu mwuga wa filime, yaje ku rutonde rw'umukinnyi wa 4 ukize ku Isi.

Hamwe n'umutungo ungana na Miliyoni 730 z'Amadolari.Shah Rukh yakoze ibikorwa byinshi birimo no kwandika filime, kuziyobora, kuzikina no kuzitunganya, bimwinjiriza agatubutse mu 2023.

Ibi byatumye asoza uyu mwaka ahagaze neza neza abarirwa mu bakire batunze menshi. Yabonye izuba tariki ya 2 Ugushyingo 1965,akurira mu Buhinde mu Gihugu cy'iwabo. Yakinnye filime nyinshi zirimo Jawan, Chakde, Paheli, Hey Ram n'izindi.

5.  Tom Cruise


Uyu munyamerika  wasoje umwaka atunze agera kuri Miliyoni 600 z'Amadolari mu 2023, yavutse tariki ya 13 Nyakanga 1962 mu mujyi wa New York, yakinnye muri filime yakunzwemo zirimo Top Gun, American Made, Jack Reacher, Mission Impossible n'izindi zitandukanye.

Yahawe ibihembo byinshi birimo na Golden Globe Awards yakiriye inshuro eshatu.Ni umwe mu banyamafaranga babarizwa mu mwuga wa filime ndetse akaba umwe mu bavugwa kenshi Hollywood, kubera ibikorwa yagezeho bikomeye.

6. George Clooney


Uyu we yasoje umwaka wa 2023 ari mu bameze neza, kuko yari yibitseho agera kuri Miliyoni 500 y'Amadolari ya Amerika. George Thimothe Clooney  yavutse tariki 6 Gicurasi 1961 mu mujyi wa Kentuck muri Amerika.Yakinnye filime nyinshi zirimo Three Kings, Gravity, The American, From Dusk Till Dawn n'izindi.

7. Robert De Niro


Umukinnyi wa filime Robert ari mu bamaze gusaza ariko bagikora ibitangaza muri uyu mwuga. Yavutse tariki ya 17 Kanama 1943 mu gace ka Greenwich umujyi wa New York muri Amerika.

Robert Anthony De Niro yasoje umwaka ushize yibitseho miliyoni 500 z'Amadolari, ndetse aza ku rutonde rw'abakire basoje umwaka bahagaze neza ku bijyanye n'amafaranga afatika. Yakinnye muri filime zitandukanye zirimo Heat, Awakenings, Meet the Parents, Falling in love, The Irishman n'izindi.

8. Arnold Schwarzenegger


Uyu mugabo Arnold Alois Schwarzenegger yakuriye mu mujyi wa Thal muri Australia, yamamara muri filime zikinirwa Hollywood, avuka  30 Kamena  1947. Uyu munyamerika ariko wakuriye muri Australia, yasoje umwaka ushize yibitseho akayabo ka  Miliyoni 450 z'Amadolari.

Arnold yakinnye muri filime zirimo Commando, Predator, Eraser, The Terminator, True Lies, The Long Goodbye n'izindi.

9. Kevin Hart


Umunyarwenya Kevin Hart watemereye  u Rwanda arikumwe n'umuryango we  ndetse akahagirira  n'ibihe byiza mu mwaka ushize wa 2023,  yasoje uyu mwaka atunze agera kuri Miliyoni 450 z'Amadolari ya Amerika.

Kevin Hart yavutse tariki ya 6 Nyakanga 1979 muri  Philadelphia. Yakunzwe n'abatari bake, benshi batangarira ubugufi bwe, nka kimwe cyatumye yamamara akubaka izina mu rwenya atambutsa.

Yakinnye muri filime zirimo Fatherhood, The Man From Toronto, Night School, Death at Fineral, Get Hard, Think like a Man n'izindi.

10. Adam Sandler 


Ku mpera z'umwaka wa 2023, Adam ukomoka muri Amerika wamamaye mu gukina filime, yaje ku mwanya wa 10 mu bakinnyi bakize cyane, ku mutungo ungana na Miliyoni 440 z'Amadolari.

Uyu mugabo wamamaye mu gukina filime no gutera  urwenya, yavutse ku ya 9 Nzeri 1966 i Booklyn muri Amerika, amenyekana muri filime zirimo Hastle, Happy Gilmore, Grown Ups, Blended, Top Five, Funny People, Murderer Mystery , That's my Boy  n'izindi

 

Abakinnyi 10 ba filime basoje umwaka wa 2023 bibitseho agatubutse 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND