Kigali

Byinshi kuri Filime ‘Kaliza wa Kalisa’ iherutse kwegukana igihembo cya Seri nziza mu Iserukiramuco rya Mashariki

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:11/11/2024 20:11
0


Kaliza wa Kalisa, imwe muri Seri zigezweho kandi zikunzwe n’abatari bake mu Rwanda no mu Burundi, iherutse kwegukana igihembo cya Seri nziza mu bihembo byatanzwe mu Iserukiramuco Nyafurika rya sinema rya Mashariki [Mashariki African Film Festival] ryabaga ku nshuro ya 10.



Iyi Seri yatangiye gutambuka kuri ZACU TV muri Kanama 2024, igitekerezo cyayo gishingiye ku nkuru ya Seri ‘Kareena Kareena’ yatunganyijwe na Zee Entertainment, imwe mu nzu zikomeye za filime mu Buhinde. Nyuma y’ibiganiro na Zacu Entertainment yo mu Rwanda, Zee yemereye Zacu gutunganya iyi seri 100% mu Kinyarwanda.

Kaliza wa Kalisa ivuga ku mukobwa witwa Kaliza ukiri muto uturuka i Rusizi akajya gushaka akazi i Kigali, bikarangira akora mu kigo cyitwa Umusambi.

Gusa, kugira ngo abone ako kazi, bimusaba kwiyoberanya akigira uwashatse umugabo. Inkuru irushaho kuryoha nyuma y'uko uyu mukobwa abonye akandi kazi kuri radiyo, bikamuviramo kwamamara, aho asigara ahanganye no kubaho ubuzima bubiri.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Wilson Misago, Umuyobozi wa Zacu Entertainment, yavuze ko yashimishijwe cyane no kuba iyi Seri yaratwaye igihembo cya Seri nziza mu Iserukiramuco rya Mashariki.Yagaragaje ko abantu bose barebye iyi seri bagiye bamuha ibitekerezo byiza, bigaragaza ko bayikunze cyane.

Ati: “Kaliza wa Kalisa ni imwe muri Seri z’ingenzi tumaze gukora. Kugira ngo ibeho tubicyesha ubufatanye twagiranye na Zee Entertainment, ikatwemerera gukora imwe muri Seri zabo y’ibihe byose, ariko kuri iyi nshuro mu Kinyarwanda. Dushimishijwe kandi ko twemerewe gukora ibice byinshi by’iyi Seri, bityo abakunzi bayo ntago bazagira irungu.”

Yakomeje kandi ashimira abakinnyi n’abandi bakozi bayigizemo uruhare.

Kaliza wa Kalisa ikinamo Gatesi Divine Kayonga nk’umukinnyi w’imena, Antoinette Uwamahoro, Irunga Longin, Nshimirimana Yannick, Dusenge Clenia n’abandi banyuranye. Ni Seri kandi yayobowe na Niyoyita Roger, nawe uherutse kwegukana igihembo cy’umuyobozi mwiza wa filime (Best Director) mu bihembo bya Mashariki.

Ibice bishya bya Seri Kaliza wa Kalisa (S3 na S4) biri gutunganywa na Zacu Entertainment, bikazatangira kunyura kuri Zacu TV (shene ya 3 kuri CANAL+) mu mpera z’uyu mwaka, kuva ku wa 30 Ukuboza, bikazakomerezaho no muri 2025.


Kaliza wa Kalisa yegukanye igihembo mu iserukiramuco rya Mashariki


Yannick Nshimirimana akina yitwa Rwema muri filime 'Kaliza wa Kalisa' ikunzwe cyane muri iyi minsi




Amafoto agaragaza ifatwa ry'iyi filime iri mu zikunzwe cyane mu Rwanda


Gatesi Divine Kayonga ni umukinnyi w'imena muri iyi filime y'uruhererekane nziza kurusha izindi nk'uko byemerejwe muri Mashariki African Film Festival

Antoinette Uwamahoro ni umwe mu bakinnyi ba filime 'Kaliza wa Kalisa'


Umuyobozi wa Zacu TV, Wilson Misago ni umwe mu bakurikiranira hafi ibikorwa bya Kaliza wa Kalisa


Niyoyita Roger wayoboye iyi filime hamwe na Wilson Misago uyobora Zacu TV


Gatesi Divine Kayonga ni umwe mu baryoshya cyane iyi filime 'Kaliza wa Kalisa'

REBA AGACE GATO KA FILIME "KALIZA WA KALISA" IKUNZWE CYANE 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND