RFL
Kigali

Angelina Jolie mu nzira zisezera Hollywood burundu

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:9/01/2024 8:16
0


Icyamamarekazi muri Sinema, Angelina Jolie, yamaze gutangaza ko agiye guhagarika gukina filime akava i Hollywood burundu ndetse anahishura impamvu yifuza gusiga ubuzima bwa gisitari abayemo.



Angelina Jolie umwe mu bagore bafite izina rikomeye muri Sinema ku rwego mpuzamahanga, akaba n'umwe mu bagore bakina filime bakize cyane ku Isi, yamaze kuvuga ko ibyo gukina filime agiye kubishyiraho akadomo ndetse agasezera i Hollywood burundu.

Mu kiganiro Angelina Jolie w'uburanga bwatumye yigarurira imitima ya benshi, yagiranye n'ikinyamakuru The Wall Street Journal (WSJ), yagize ati: ''Mu mwuga wo gukina filime ni kenshi nagiye mfata ikiruhuko nkamara imyaka runaka ntakina filime nshya ariko ubu ndifuza kubihagarika burundu''.

Jolie w'imyaka 48 yakomeje agira ati ''Ubuzima mbayemo i Hollywood ntabwo mbwishimiye kandi simbukunda kurusha uko nkunda kuba ahantu hasanzwe kuburyo ntama camera ankurikira cyangwa ngo aho ngiye hose nsange aba Paparazzi barantegereje. Imyaka yanjye yo kubaho gutya yararangiye ndifuza gutangira bundi bushya''.

Angelina Jolie utagishaka kuba mu buzima bw'agisitari i Hollywood agiye guhagarika gukina filime

Abajijwe niba impamvu ashaka kuva i Hollywood atari uko yatandukanye na Bradd Pitt nk'uko bimaze iminsi bivugwa, Angelina Jolie yasubije ati: ''Oya ntabwo ariyo mpamvu. Na mbere y'uko gatanya yacu iba ni ibintu twajyaga tuganira twembi kuko twese twifuza kurerera abana bacu kure y'ubu buzima nubwo atarik byagenze''.

Agaruka kubyo yifuza gukora bidafite aho bihuriye na Hollywood, Angelina Jolie yasubije ati: ''Kuva mu 2001 nkorana na UN mu bikorwa byo gufasha impunzi. Nagiye nsura impunzi muri  Syria,Afganistan, Iran, Sierra Leonne, Tanzania, n'ahandi. Ndifuza kubikomeza kuko nibyo nkora nkumva nkoze igikorwa cyiza kuruta uko mba i Hollywood imbere ya camera,''.

Angelina Jolie arashaka gukomeza gukora ibikorwa byo gufasha impunzi nahagarika gukina filime

Uyu mugore uzwiho kuba n'ubundi atarifuzaga kuba umukinnyi wa filime ahubwo yabigiyemo bitewe n'ababyeyi be bombi bakinaga filime nawe bakabimujyanamo, yasoje avuga ko uyu mwaka narangiza amasezerano afitanye na Marvels yo gukina igice cya Kabiri cya filime 'Eternals' azahita ava i Hollywood burundu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND