RFL
Kigali

Jimmy Ndayizeye yavuze impamvu atagizwe umutoza wa Rayon Sports - VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/01/2024 13:40
0


Umutoza w'ikipe ya Le Messager Ngozi yavuze ko atigeze aganira n'abayobozi ba Rayon Sports ku buryo bamuha akazi.



Jimmy Ndayizeye umwe mu batoza bakomeye mu gihugu cy'u Burundi, ubu niwe mutoza mukuru w'ikipe ya Le Messager Ngozi. Iyi kipe kuri iki cyumweru, yakinnye umukino wa gicuti n'ikipe ya Police FC, umukino warangiye ari ibitego 4 bya Police FC kuri 1 cya Le Messager Ngozi.

Nyuma y'uyu mukino, Jimmy Ndayizeye yagiranye ikiganiro n'itangazamakuru aho yagarutse ku buryo umukino wagenze, ndetse anavuga ku makuru yari amaze iminsi amwerekeza muri Rayon Sports.

Aganira n'itangazamakuru, Jimmy Ndayizeye yavuze ko ntabiganiro bikomeye byabaye hagati ye ndetse n'abayobozi ba Rayon Sports.

Yagize Ati"Ntabwo navuga ko hari ibiganiro byinshi byabaye na Rayon Sports, twaraganiriye gato ariko, navuga ko kandi bitabaye ibiganiro bikaze byo kuganira n'abayobozi, kuko hari abantu bashakaga ko nyijyamo, ariko sinavuga ko naganiriye n'abayobozi ba Rayon Sports."

Mbere y'uko ubuyobizi bwa Rayon Sports bufata umwanzuro wo kureka Wade agakomeza gutoza iyi kipe, hari amakuru yavugwaga ko Jimmy Ndayizeye yavuganye na Rayon Sports ariko bagasanga ahenze bakamureka.

Jimmy Ndayizeye amenyereye umupira w'amaguru wo mu Rwanda kuko yatoje ikipe ya Espoir FC mu 2017, ayigeza ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro atsinzwe na APR FC.

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND