Kigali

Prince Andrew wirukanwe i Bwami yongeye gushinjwa gufata ku ngufu

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:5/01/2024 15:50
1


Igikomangoma Andrew cyo mu Bwongereza giherutse kwirukanwa i Bwami na King Charles III kubera imico idahwitse, kuri ubu yongeye gusubizwa mu nkiko ashinjwa gufata ku ngufu.



Amezi cumi numwe (11) arashize Umwami Charles wa III w'Ubwongereza yirukanye umuvandimwe we Prince Andrew i Bwami nyuma yo kurangwa n'imico idahwitse irimo ubusinzi, kuba imbata y'urusimbi, by'umwihariko kuba yarashwinjwe icyaha cyo gufata ku ngufu n'abakobwa babiri harimo n'uwamwanditseho igitabo gikubiyemo ibya mfura mbi yamukoreye.

Kuwa Kane w'iki cyumweru nibwo umugore witwa Virginia Giuffre wareze umunyemari Jeffrey Epstein amushinja kumufata ku ngufu mu 2009 bikanamuhama agafungwa kugeza mu 2019 yitabye Imana, yongeye gusubira mu nkiko hamwe n'undi mugore urukiko rwahaye izina rya 'Jane Doe'.

Prince Andrew wirukanwe i Bwami yongeye kujyanwa mu nkiko ashinjwa gufata ku ngufu

Aba bagore bombi mu nyandiko z'ubuhamya bushinja Prince Andrew w'Ubwongereza, bavuze ko bombi bamenyanye n'umunyemari Jeffrey Epstein mu 2008 ubwo bakoraga akazi ka 'Massage'. 

Kuva ubwo ngo babaye inshuti ndetse agakunda kubatumira mu birori byaberaga mu rugo rwe yabaga yatumiyemo abantu bakomeye barimo na Prince Andrew wari inshuti ye ya hafi.

Bakomeza bavuga ko ubwo babaga bitabiriye ibi birori aribwo Prince Andrew na Jeffrey Epstein babakoreragaho ishimisha mubiri batabahaye uburenganzira. Umucamanza mukuru wa New York witwa Loretta Preska yatangarije CNN ko umugore wahawe izina rya 'Jane Doe' ku bw'umutekano we ari we washinjije Prince Andrew kumufata ku ngufu.

Ifoto ya Prince Andrew arikumwe na Jeffrey Epstein bashinjwa gufata ku ngufu abakobwa batumiraga mu birori

Yavuze ko Prince Andrew basangiriye mu rugo rwa Jeffrey Epstein maze akamusaba ko baryamana akabyanga. Nyuma yo kumuhakanira ngo Prince Andrew yatangiye kumukorakora ndetse anamujyana mu cyumba amufata ku ngufu. 

Uyu mugore avuga ko ntaburyo nabumwe yarafite bwo gutabaza bitewe n'uko aho bari hari abashinzwe umutekano bareberaga ibyo byose biba ndetse ko icyumba bamufatiyemo aribo bakimufungiranyemo.

Iyi ibaye inshuro ya Gatatu Prince Andrew ashinjijwe gufata ku ngufu ari nabyo byabaye intandaro yo gucibwa i Bwami akamburwa agace ka York yayoboraga ndetse akanamburwa uburenganzira ku mitungo yasigiwe na Nyina Umwamikazi Elizabeth wa II.

Ni inshuro ya Gatatu Prince Andrew ashinjijwe gufata ku ngufu

CNN itangaza ko iki kirego gitanzwe hashinze amezi ane (4) gusa abajyanama b'Ibwami basabye King Charles III ko yakwambura 'Title' n'izina ry'Ubwami yahawe n'ababyeyi bitewe n'imyitwarire ye isebya uyu muryango avukamo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Manishimwe10 months ago
    Mwagenzuye mukoraniperereza musanga nibyo





Inyarwanda BACKGROUND