Kigali

Uruzinduko rwa Perezida Joe Biden muri Angola ari narwo rwa mbere muri Afrika ruhatse iki?

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:2/12/2024 20:17
0


Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika uri gusoza manda ye, Joe Biden, azagirira uruzinduko rw'amateka muri Angola, akaba ari na rwo rwa mbere azaba akoreye muri Afrika ka Perezida mu myaka 4 amaze ku butegetsi.



Ni ubwa mbere umukuru w’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika asuye igihugu cya Angola. Uruzinduko rwa Biden ruzibanda ku mushinga wa gari ya moshi wa kilometero 1300, uhuza igice cyo hagati muri Afurika n'icyambu cy'amajyepfo, mu bikorwa Amerika yashyigikiye ikaba yaratanze miliyari zirenga 3 z'amadorari mu kubaka uyu muhanda.

Nk'uko tubicyesha Ijwi ry’Amerika, igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kivuga ko kirimo gukora amahitamo y'ukuri, kuko ibihugu byombi ari byo Amerika na Angola birimo kuba abafatanyabikorwa b'ingenzi mu guteza imbere ibikorwa remezo.

Karine Jean-Pierre,umuvugizi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagize ati: "Bifatanyije, Amerika na Angola bizakora ibishoboka byose mu gukemura ibibazo byinshi by'ingutu, kuva ku kugabanya icyuho kiri mu bikorwa remezo kugeza ku kongera ubukungu n'iterambere byo mu karere. Bizarushaho kwagura ubufatanye mu by'ikoranabuhanga, ubumenyingiro n'ibindi."

Uru ruzinduko rufite akamaro gakomeye mu guteza imbere umubano w’ibihugu byombi no kubaka iterambere rirambye mu karere k’Afurika. Biravugwa ko uru ruzinduko ruje rukererewe kuko rwagombaga gukorwa mu kwezi gushize, ariko habayeho inkubi y’umuyaga wa ‘Milton’ utuma rusubikwa.

Usanga Angola yarabuze aho ihagaze muntambara irimo guhuza Isirael na Palestina, cyimwe nibihugu byinshi bya Afurica bitewe n’impamvu nyinshi zitandukanye nko gutinya gutakaza ubufasha ninkunga bagenerwa n’ibihugu bikomeye nk’Amerika, Ubushinwa, Uburusiya, n’ibindi bifite aho bibogamiye.

Amerika n’Ubushinwa bisanga umugabane wa Afurika ukeneye gufashwa byihutirwa gusa ababireba mubundi buryo bakagaragaza ko Afurika nta bushobozi ifite bwo guhangana n’u Bushinwa yifashishije Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ubushinwa bwakoze ibikorwa bitandukanye muri Afurika bwifashishije ikigo cy’ubwubatsi Belt and Load Initiative, hubatswe imihanda y’ibirometero 100,000, ibiraro 1,000, ibyambu 100, inzira z’ibirometero 66 z’amashanyarazi n’imiyoro y’itumanaho ibirometero 1500.


Joe Biden agiye gusura umugabane wa Afrika bwa mbere mu mateka


Umwanditsi: Irene Tuyihimitima






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND