Mbere y’iminsi micye ngo ave ku butegetsi, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yageze muri Angola mu ruzinduko rw’akazi aho aza kuganira na Perezida wa Angola ku bufatanye bw’ibihugu byombi mu nzira y’amajyambere.
Kuri
uyu wa Mbere, Perezida Joe Biden yageze muri Angola mu ruzinduko rwe rwa mbere
nka Perezida yari agiriye muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara. Ni uruzinduko rwari rumaze iminsi rutegerejwe
dore ko ari rwo rwa mbere na nyuma Joe Biden agiriye muri Afurika yo munsi y'ubutayu bwa Afrika.
Uruzinduko
rwa Biden, ruzamara iminsi itatu muri Angola aho ruzibanda ahanini ku
gutunganya umuhanda wa gari ya moshi wa Lobito muri Zambiya, Congo na Angola. Rugamije
kandi gufungurira isoko Amerika ku mabuye y’agaciro acukurwa muri iki gihugu.
Uru
ruzinduko rwa Joe Biden ruzongera imikoranire mu by'ubukungu hagati y’Ibihugu
byombi bagamije guhangana n'Abashinwa bakomeje kwigarurura ijambo mu Karere.
Joe
Biden azagira umwanya wo gusura umujyi wa Lobito ku cyambu cya Atlantike kugira
ngo arebe uko umushinga w’umuhanda wa gari ya moshi umeze.
Angola
ni kimwe mu bihugu ku Isi bifite amabuye y’agaciro menshi cyane kandi y’ubwoko
bwose acukurwa mu birombe bya Camafuca-Camazambo Diamond Mine, Cutato Iron Ore
Mine, Cabinda Phosphate Project, Lunhinga Diamond Mine, Quitota Manganese Mine,
Longonjo, Rare Earth Project, Lulo Diamond Mine, …
Biden
yari yitezwe ko azasura Afurika umwaka ushize nyuma yo kubyutsa Inama y’Amerika
na Afurika mu Ukuboza 2022. Urwo rugendo rwashyizwe mu 2024 rwongera gutinzwa n'uko
muri uku Ukwakira habaye inkubi y'umuyaga yiswe Milton yibasiye Amerika
muri icyo gihe.
Perezida wa nyuma w’Amerika waherukaga gusura Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara ni Barack Obama mu 2015. Biden we yaherukaga kwitabira inama y’umuryango w’abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ikirere yabereye muri Egiputa muri Afurika y’amajyaruguru mu 2022.
TANGA IGITECYEREZO