Umuraperi w'icyamamare, Lil Wayne, ukunze kuvuga ko ariwe muraperi w'umuhanga wa mbere, yashyizwe avuga ko Eminem nawe ari umuhanga yaba mu kurapa no kwandika indirimbo ndetse ko ariwe wenyine bari ku kigero kimwe.
Dwayne Carter umuraperi akaba n'umwanditsi w'indirimbo wamamaye ku izina rya Lil Wayne, ni umwe mubaraperi bakomeye muri Amerika ndetse ntanatinya kwiyita ko ariwe mwami w'injyana ya Rap/Hip Hop dore ko mu 2023 ubwo hakorwa urutonde rw'abaraperi 50 b'ibihe byose agashyirwa ku mwanya wa 10 yabyinubiye bikomeye.
Icyo gihe yavuze ko mubaraperi bose bamuje imbere barimo 2 Pac, Jay Z, Nas, Biggie n'abandi ko batamurusha ubuhanga kandi ko ariwe muraperi wa mbere. Lil Wayne utajya uva kwizima ngo yemereko hari abandi baraperi bamurusha cyangwa banganya ubuhanga, kuri ubu yashyize avuga ko umuraperi abona uri ku kigero cye ari Eminem.
Lil Wayne akunze kuvuga ko ntamuraperi banganya ubuhanga
Mu kiganiro Lil Wayne wiyita Umwami wa Rap, yagiranye n'ikinyamakuru SportsNet New York, yavuze ko yibona nka LeBron James w'injyana ya Rap bitewe n'ubuhanga afite. Yagize ati: 'Nk'uko mubona LeBron James muri Basket nanjye ndi nkawe muri Rap, abandi harimo nkaba Kevin Durant''.
Akomoza ku mpamvu yanze kwitabira ibitaramo bya 'Versus Battle' bihuriramo abahanzi babiri ku rubyiniro bagahangana, yasubije ati: ''Nta muraperi mbona tunganya ubuhanga kuburyo twahangana. Ndabizi ko bahari benshi bafite ubumenyi mu guhangana imbona nk'ubone ariko sindabona uwabasha guhangana nanjye''.
Lil Wayne yavuze ko Eminem ariwe muraperi wabasha kumuhangara muri 'Battle'
Lil Wayne yakomeje avuga ko nubwo ntabaraperi bahari bamuhangara muri 'Battle', yavuze ko byibuze uwo abona wabasha kumuhangara bagahagararana ku rubyiniro rumwe ari Eminem. Yagize ati: ''Umuraperi mbona wabasha guhangana nanjye imirongo ku mirongo ni Eminem''.
Yakomeje agira ati: ''Urabona Eminem yaje mu myaka yaza 1990 aho umuraperi wese yagombaga kuba azi gukora 'Battle' bitandukanye n'abaraperi b'ubu. Rero kuva kera Eminem yaramenyereye guhangana imbona nk'ubona. Niwe muraperi mbona ushobora kurapa duhanganye simbone icyo musubiza''.
Wayne yavuze ko ubwo yakoranaga na Eminem indirimbo yitwa 'No Love' aribwo yabonye ubuhanga bwe
Lil Wayne yasoje kandi avuga ko yagize amahirwe yo gukorana na Eminem ku ndirimbo bise 'No Love' yanaciye ibintu mu 2011. Yavuze ko icyo gihe aribwo yabonye ko ubuhanga bwa Eminem budasanzwe ariyo mpamvu kugeza nubu abona ariwe muraperi wabasha gufungura imishumi y'inkweto ze.
TANGA IGITECYEREZO