RFL
Kigali

David Beckham n'umugore we bagiye gukora ubukwe ku nshuro ya Kabiri

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:5/01/2024 10:59
0


Icyamamare muri Ruhago, David Beckham, wahoze ari umukinnyi w'umupira w'amaguru uca impaka mu Bwongereza, yatangaje ko muri uyu mwaka wa 2024 agiye kongera gukora ubukwe n'umugore we Victoria Beckham mu rwego rwo kwizihiza imyaka 25 bamaze barushinze.



Umwongereza David Robert Joseph Beckham, wari kizigenza muri Ruhago, wagiye akinira amakipe akomeye arimo Manchester United, Real Madrid, Paris Saint Germain, hamwe n'izindi. Ubu yatangaje ko agiye kongera gukora ubukwe ku nshuro ya kabiri n'umugore we Victoria Beckham.

David Beckham usigaye ari Perezida w'ikipe ya Inter Miami,  yaganiriye n'ikinyamakuru Heat Magazine aboneraho kuvuga ko muri uyu mwaka wa 2024 agiye kongera kuwukoramo ubukwe na Victoria Beckham, umuhanzi w'imideli wanahoze ari umuririmbyikazi mu itsinda rya 'Spice Girls'.

David Beckham n'umugore we Victoria Beckham bagiye gukora ubukwe ku nshuro ya kabiri

Mu magambo ye David Beckham w'imyaka 48 y'amavuko yagize ati: ''Muri uyu mwaka njye na Victoria tuzuzuza imyaka 25 turushinze. Kugirango twizihize uyu munsi tuzakora ubukwe bwa kabiri ku itariki 04 Nyakanga ku itariki twasezeraniyeho mu 1999''.

Mu rwego rwo kwizihiza imyaka 25 ishize barushinze, David na Victoria Beckham bazongera gukora ubukwe ku itariki 04 Nyakanga, itariki bashyingiriweho mu 1999

Uyu mugabo yakomeje avuga ko iyi myaka yose bamaranye banyuze muri byinshi bikomeye byanagize ingaruka ku masezerano bari bahanye ubwo bakoraga ubukwe mu 1999 ariyo mpamvu bifuza kongera gusezerana bundi bushya.

David Beckham na Victoria Beckham bari mu ngo z'ibyamamare by'imahanga birambanye ndetse baherutse no gushyirwa ku rutonde rwa 'Top 15 Power Couples' zanyuranye muri byinshi gusa zikagumana. Bombi bamaze kubyarana abana bane.

Imyaka 25 igiye gushira David Beckham na Victoria Beckham barushinze






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND