RFL
Kigali

Umugore wa Wizkid yavuze ku mubano w'uyu muhanzi na Tiwa Savage

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:5/01/2024 10:10
0


Jada Pollock umugore w'umuhanzi w'icyamamare Wizkid, akaba n'umujyanama we yahishuye ko ntakibazo afite ku mubano w'uyu muhanzi na Tiwa Savage ukomeje kuvugisha benshi.



Si ubwa mbere cyangwa ubwa kabiri yewe si ubwa nyuma havuzwe inkuru zitandukanye ku mubano w'abahanzi babiri bakomeye bo muri Nigeria aribo Wizkid na Tiwa Savage. Aba bombi bakunze kuvugwaho ko baryamana dore ko banigeze gukundanaho igihe gito.

Imyitwarire ya Wizkid na Tiwa Savage bavugwaho kugirana umubano urenze ubushuti busanzwe, wongeye kugarukwaho cyane ku imbuga nkoranyambaga nyuma yaho bagaragaye i Logos bagirana ibihe byiza mu kabyiniro.

Wizkid na Tiwa Savage bigeze kukanyuzaho, baherutse kongera kuvugisha benshi nyuma yo kugirana ibihe byiza mu kabyiniro

Ibi byatumye benshi banenga Wizkid bavuga ko yaciye inyuma Jada Pallock bamaze kubyarana abana babiri, agasubira kwa Tiwa Savage bigeze kukanyuzaho. Ibi byakurikiwe n'ubutumwa busa nkubucyurira aba bahanzo bwanditswe na Jada Pallock.

Ubutumwa Jada Pollock yashyize kuri X ye, bwasaga nkubucyurira umugabo we Wizkid na Tiwa Savage

Daily Africa yatangaje ko nyuma y'amasaha atatu gusa amashusho ya Wizkid na Tiwa Savage bari kuryoshya mu kabyiniro agiye hanze, umugore we Jada Pallock yahise yandika kuri X (yahoze ari Twitter) ati: ''Ntakintu gihoraho iteka, ibintu byose birashira, n'ibibazo byose birashira. Rimwe na Rimwe iyo turekuye ibintu bikagenda bitubyarira umugisha. Mutangire umwaka muhagaze murumuri rwanyu kugirango abantu bawe bakubone''.

Aya magambo yo kuvuga ngo 'Ntakintu gihoraho iteka ndetse ibintu byose birashira' yanditswe na Jada Pallock, yafashwe nkaho yabwiraga Wizkid na Tiwa Savage ndetse n'ibitekerezo (Comments) benshi bashyiragaho berekanaga ko bamushyigikiye niba ashaka kureka Wizkid.

Jada Pollock yavuze ko ibyo yandika kuri X ntaho bihuriye n'ubushuti bw'umugabo we na Tiwa Savage

Nyamara ibi Jada Pollock yahise abitera utwatsi avuga ko ubutumwa yari yanditse butari bugenewe umugabo we Wizkid na Tiwa Savage uvugwaho gushaka kubasenyera. Jada yasobanuye ko abizi ko bombi ari inshuti kandi ko umubano wabo ntacyo umutwaye nubwo benshi bakomeje kuwufata nabi.

Yanditse ati: ''Mwimbeshyera buriya butumwa sibo nabwiraga. Birababaje kuba mutekereza ko aribo nabwiraga. Ndabizi ni inshuti kandi ntacyo bintwaye kuba barikumwe. Mwebwe mubifiteho ikibazo muve ku rukuta (account) rwanjye mujye kubibabwira''.

Umugore wa Wizkid yavuze ko umubano w'umugabo we na Tiwa Savage ntacyo umutwaye

Ibi ariko nubwo Jada Pollock yabivuze yerekana ko umubano wihariye umugabo we Wizkid afitanye na Tiwa Savage ntacyo umutwaye, yatumye noneho bahita bamwibasira ku mbuga nkoranyambaga ndetse bamubwirako umunsi yabonye Tiwa yigaruriye Wizkid azaba ariwe wabiretse bikaba.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND