RURA
Kigali

Ibyamamarekazi 5 bitunze ubwato bw'akataraboneka buhenze ku Isi-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:4/01/2024 9:41
0


Ibintu bihenze by’agaciro, imyambarire ihenze n'ubuzima buhenze nibyo abasitari benshi bahuriyeho. Amafaranga menshi babona, usanga bayashyira mu bindi bihenze birimo no kugura ibintu bitangaje abantu basanzwe batagura, cyangwa ngo batunge birimo nk'ubwato buhenze cyane. Menya ibyamamarekazi 5 bitunze ubwato buhenze cyane ku Isi.



Dore urutonde rw'ibyamamarekazi 5 bitunze ubwato buhenze cyane ku Isi:

1. Beyonce

Ubu bwato bwa Beyonce ni impano yahawe n'umugabo we akimara kubyara imfura yabo

Ubu bwato bwa Beyonce buhagaze miliyoni 78 z'amadolari

Icyamamarekazi mu muziki, Beyonce, uherutse gusoza umwaka wa 2023 yujuje umutungo wa Miliyoni 800 z'amadolari, niwe uyoboye urutonde rw'ibyamamarekazi bitunze ubwato buhenze ku Isi. Mu 2012 ubwo yibarukaga imfura ye Blue Ivy Carter, umugabo we Jay Z ariwe muhanzi ukize cyane ku Isi, yahise amuha impano y'ubwato bwo mu bwoko bwa 'Yacht' bwitwa Galacyica Star. Ubu bwato buhagaze miliyoni 78 z'amadolari.

2. Angelina Jolie


Ubu bwato Angelina Jolie yakunze kuburiraho ubuzima akirikumwe na Brad Pitt n'umuyango wabo

Umukinnyi wa filime akaba n'umuherwekazi, Angelina Jolie, uretse kuba atunze uruganda rukara imivinyo mu Bufaransa, anatunze ubwato buhenze bw'akataraboneka. Mu 2016 Angelina yaguze ubwato buzwi ku izina rya 'Ghost Yacht' kuri miliyoni 62 z'amadolari. Ubu bwato kandi ni nabwo yakunze kuriraho ubuzima akirikumwe na Brad Pitt hamwe n'abana babo.

3. Nicole Kidman

Ubwato bwa Nicole Kidman yabuguze miliyoni 54 z'amadolari

Umugore ukomeye muri Hollywood unamaze imyaka irenga 30 akina filime, Nicole Kidman, akaba umugore w'icyamamare Keith Urban, nawe ari mu byamamarekazi bitunze ubwato buhenze ku Isi. Ubwato bwa Nicole Kidman yabuguze mu 2018 ku kayabo ka miliyoni 54 z'Amadolari.

4. Oprah Winfrey

Oprah Winfrey yatanze miliyoni 35 z'amadolari kuri ubu bwato

Umuherwekazi Oprah Winfrey uri mubiraburakazi 10 bakize ku Isi, nawe afite ubwato bwihagazeho yaguze. Forbes Magazine yatangaje ko Oprah asanzwe afite indege bwite (Private Jet) atatanzwe no mu kugira ubwato bwe. Mu 2014 ni bwo Oprah yaguze ubwato bwamutwaye miliyoni 36 z'amadolari.

5. Gweyneth Paltrow


Gweyneth Paltrow yahagaritse gukina filime amaze kuzikuramo agatubutse yaguzemo ubwato bwa miliyoni 28 z'amadolari

Uyu mugore wahoze akina filime akaza kubihagarika akagana mu bucuruzi bw'ibikoresho byifashishwa mu mibonano mpuzabitsina (Sex Toys), nawe afite ubwato buhenze. Mu 2019 Gweyneth Paltrow wamamaye muri filime nka 'Iron Man, Shallow Hal', n'izindi, yaguze ubwato bwe kuri miliyoni 28 z'Amadolari.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND