Umwaka wa 2023 wahiriye bamwe gusa abandi basigara mu gahinda ko kubura ababo bakundaga n'Igihugu gihomba imbaraga bakoreshaga batanga umusanzu wabo.
Umwaka wa 2023 hari abawutangiye ntibawurangiza, bamwe bagenda bazize indwara, abandi bazira impanuka n’ibindi.
Bamwe mu byamamare mu bisata bitandukanye birimo n’imyidagaduro mu Rwanda, bitabye Imana mu mwaka ushize wa 2023, basiga byinshi byo kwibukirwaho birimo n'umusaruro w'imyuga bamenyekanyemo.
Dore 5 mu byamamare mu Rwanda bitabye Imana muri uyu mwaka bakababaza benshi babakurikiraga umunsi ku wundi.
Nyiramana
Nyakubyara Chantal wari uzwi cyane ku izina rya Nyiramana muri Filime ya Seburikoko, yitabye Imana ku itariki 2 Nzeri 2023, azize indwara.
Nyiramana washimishije benshi binyuze muri filime nyarwanda, yababaje abarimo abakinnyi bakina muri Seburikoko ndetse n'abakunzi ba filime muri rusange.
Pastor Theogene Niyonshuti
Pasiteri Théogène Niyonshuti wari uzwi cyane ku izina rya ’Inzahuke’, wamamaye cyane kubera uburyo yabwirizagamo, yakunzwe n'ingeri zitandukanye zirimo abana, urubyiruko abakuze n'abandi.
Yitabye Imana ku itariki 23 Kamena 2023,azize impanuka y’imodoka yabereye mu gihugu cya Uganda, ababaza abizera b'itorero rya ADEPR n'abandi bakunda ijambo ry'Imana.
Uyu muvugabutumwa wabwirizaga agaruka ku buhamya bwe n'uko yakuriye ku muhanda, ibyo bigatuma abana b'imihanda bamwisanzuraho.
Karamuka Jean Luc wamamaye nka Junior Multisystem, akaba yarabaye umwe mu batunganya indirimbo bashoboye u Rwanda rwagize, yitabye Imana ku itariki 27 Nyakanga 2023 azize indwara ya kanseri yatewe n'impanuka yagize, ikamuviramo no gucibwa akaboko.
Junior yagize uruhare rukomeye mu kuzamura abahanzi nyarwanda batandukanye, no kubafasha gutunganya indirimbo zabo.
Kagahe Ngabo Calvin /Young CK
Umuhanzi w’Umunyarwanda wari utuye muri Canada, Kagahe Ngabo Calvin, wamamaye mu ndirimbo nka ’Umugabo’, ’Umurava’ n’izindi, yitabye Imana ku itariki 18 Nzeri 2023.
Nzeyimana Alain, wari Umuyobozi w’Itorero ‘Inganzo Ngari’ yitabye Imana ku itariki 26 Ukwakira 2023, azize indwara.
Abanyamuryango b'iri torero, inshuti n'imiryango, babajwe no kubura Alain wabaye umuyobozi mwiza igihe yayoboraga.
TANGA IGITECYEREZO