Kigali

Kylian Mbappé wanditse amateka mashya yavuze ku hazaza he

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:4/01/2024 7:48
0


Rutahizamu ukomoka mu gihugu cy'u Bufaransa, Kylian Mbappé wanditse amateka mashya muri Paris Saint-Germain, yavuze ku hazaza he yerekana ko atari yafata umwanzuro



Ibi yabigarutseho ku munsi w'ejo ku wa Gatatu ubwo batsindaga ikipe ya Toulouse FC ibitego 2-0 bagahita banegukana igikombe cya Trophee des Champions.

Ni ibitego byatsinzwe na Lee Kaang-In ku munota wa 3 ahawe umupira na Ousmane Dembele na Kylian Mbappé ku munota wa 44 ahawe umupira na Bradley Barcola.

Iki gitego Kylian Mbappé yatsinze cyahise gituma aba umukinnyi watsindiye ibitego byinshi bigera kuri 111 ku kibuga cya Paris Saint-Germain,Parc de Princes anyuze kuri Edson Cavani we ufite 110.

Nyuma y'umukino ubwo uyu mukinnyi w'imyaka 25 yajyaga mu kiganiro n'itangazamakuru akabazwa kuhazaza he dore ko amasezerano muri Paris Saint-Germain azarangira mu kwezi kwa 06 muri uyu mwaka, yavuze ko kugeza ubu nawe atarafata umwanzuro w'aho azerekeza.

Yagize ati "Kuhazaza hanjye? , ntabwo ndafata umwanzuro. Ntewe imbaraga cyane n'uyu mwaka ,ni umwaka w'ingira kamaro . Dufite ibikombe byinshi byo gutwara  kandi tumaze gutwaramo kimwe.

"Ntabwo nigeze mfata icyemezo kuhazaza hanjye. Ntabwo ndahitamo. Bijyanye n'amasezerano nagiranye na Perezida mu mpeshyi, icyemezo cyanjye ntabwo ari ingenzi kuko twashoboye kurinda impande zose kandi turinda umutekano w'ikipe. 

Abajijwe niba azongera gufata icyemezo atinze nk'uko byagenze muri 2022 yagize ati "Ntabwo mbizi''.

"Niba nzi icyo nshaka gukora, kubera iki nategereza? Ntabwo byaba byumvikana ariko nk'uko nabivuze, icy'ingenzi ni ibikombe . Twamaze gutwara igikombe cya mbere kandi twiyemeje gutwara byinshi. Ibibazo byanjye bwite, imbere mu ikipe, ntawe ubivugaho, ntabwo bikanganye cyane. "

Kylian Mbappé kuba yatangaje aya magambo birasa nkaho kuguma mu ikipe ya Paris Saint-Germain bizagorana bityo ashobora kuzerekeza muri Real Madrid ari kuvugwamo cyane cyangwa byakwanga akaba yakwerekeza mu ikipe ya Liverpool yo mu Bwongereza.


Kylian Mbappé niwe mukinnyi umaze gutsindira ibitego byinshi ku kibuga cya Paris Saint-Germain


Kylian Mbappé nyuma yo gutwara igikombe yavuze ko atari yafata umwanzuro ku hazaza he







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND