Kigali

Ubushakashatsi: Inzoga zangiza igikorwa cy'imibonano mpuzabitsina

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:3/01/2024 14:17
0


Imibonano mpuzabitsina igikorwa kiba hagati y’abashakanye cyangwa abakundana, gishobora gukomwa mu nkokora n’ibintu bitandukanye birimo no kunywa inzoga mbere yo kukinjiramo nyirizina.



Ubushakashatsi bwakorewe muri Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, busobanura ko abantu 128 batangaje ko kunywa inzoga byongera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina buri hejuru bagitangira iki gikorwa, ariko zikagabanya ubushobozi bwo kuyikora mu buryo bwiza.

Benshi nyuma yo kunywa inzoga biyumva bidasanzwe, bamwe bagakora ibikorwa badaterwa ishema nyuma yo kuva mu businzi. Umuntu wanyweye inzoga agatekereza imibonano n’undi muntu, ashobora kwangiza ubuzima bwe mu buryo butandukanye.

Inzoga zigabanya umusemburo wa Testosterone, utera ubushake mu muntu bwo gushaka imibonano mpuzabitsina, ukagira akamaro ko gukomeza amagufa, imikorere myiza y’imitsi no gutunganya intanga.

Kunywa inzoga cyane cyane kuri bamwe barenza urugero, bica intege uyu musemburo wa Testosterone bigatera izo ngingo kudakora neza, kandi ari zimwe mu zikeneye kwitabwaho mu buzima bw’imyororokere.

Kuba inzoga zigabanya uyu musemburo bivuze ko n’ubushake bw’umuntu bugenda bumushiramo, agakora imibonano atabishaka ku bw'izindi nyungu cyangwa ntimuryohere nk’igikorwa kiba hagati y’abakundana.

Benshi bakora imibonano mpuzabitsina bamaze gutakaza ubwenge bagakoreshwa n’inzoga aho kumvira umutima nama wabo. Imibonano mpuzabitsina ni igikorwa gikorwa mu bushishozi, kuko harimo ingaruka nyinshi zikurikirana umuntu hakangirika ubuzima bwe.

Bitewe no kudatekereza neza kwa bamwe babonana basinze, bamwe baryamana n'abo bahuriye mu tubari, inshuti z’inkoramutima, abo mu muryango n’abandi, bikitwa amahano kubera inzoga.


Bamwe bakora imibonano nk'itsinda igihe bamaze gusinda 

Uretse kuba wafata umwanzuro mubi igihe ukora imibonano wanyweye inzoga, bamwe bandura indwara zidakira nka SIDA, bakabona n'izindi ngaruka nko gutera inda umuntu udakunda cyangwa kubyara abana batateganijwe kubera kutikingira.

Kugabanuka k’uyu musemburo kubera kunywa inzoga nyinshi, bishobora gutuma umuntu ahura n’ingaruka zirimo gucika imbaraga, gutakaza ibiro, kwangirika k’ubuzima bw’amabere, kwangirika kw’amagufa, kurwara imitsi, kuzana uruhara ku bagabo, kugira ubugumba ndetse n’ibindi.

Drinkaware itangaza ko inzoga ku bagabo zituma bataza urwego rw’imitekerereze myiza igihe basinze, bikaba byabatera kurangiza vuba cyangwa gutinda kurangiza mu buryo budasanzwe, bikaba byabangamira uwo baryamanye mu gikorwa.

Bamwe bahitamo kubonana nyuma yo kunywa inzoga, bitewe n’uburyo baba banezerewe biyibagije bimwe mu bibahangayikisha, nyamara bakirengagiza ingaruka zikomeye ku mubiri ziterwa n’inzoga.

Ikinyamakuru Healthline gitangaza ko inzoga zitera umuntu kwifuza imibonano mpuzabitsina, nyamara zikagabanya ubushobozi bwo kuyikora neza mu buryo bushimishije umuntu akaba atayishimira. 

Bitewe nuko uwamaze gusinda asa n’utikoresha ahubwo akoreshwa n’inzoga, bituma akurikira intekerezo ze zamaze gusinda, aho gukora ibikwiriye muri iki gikorwa.


Ku banywa inzoga, bakwiriye kwirinda gukora imibonano igihe basinze, cyangwa banyweye inzoga zikomeye, ahubwo bagatekereza kuyikora igihe bariye ibifitiye umubiri akamaro birimo imboga, imbuto n’ibiterimbaraga, ariko muri rusange bakarya indyo yuzuye.


Batangaza ko uwamaze kunywa inzoga akwiriye kureka zikamushiramo, akita ku mubiri arya ibimukomeza, akabona kubonana n’uwo yifuza ko bahurira muri iki gikorwa harindwa ubuzima

Bamwe bananirwa gutera akabariro ku bwo kunanizwa n'inzoga bagatenguha abakunzi babo


Bamwe mu rubyiruko bisanga baryamana n'abantu benshi mu gihe kimwe basimburana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND