Kigali

Cardi B mu nzira zo kwiyunga n'umugabo we Offset baherutse gutandukana

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:2/01/2024 8:41
0


Umuraperikazi Cardi B wasoje umwaka wa 2023 yaramaze iminsi micye atandukanye n'umugabo we Offset, ubu bagiranye ibihe byiza ndetse binjirana mu mwaka mushya barikumwe anahishura ko bari mu nzira zo kwiyunga.



Baravuga ngo iby'umugabo n'umugore ntiwabyishinga kuko uyu munsi barashwana ejo bagasubirana! Ibi bisa nk'aho ari byo biri kuba mu rugo rw'abaraperi babiri aribo Cardi B na Offset baherutse gutandukana bikababaza benshi, gusa ubu birasa nk'aho bongeye gusubirana nubwo batabyeruye.

Ku itariki 31 Ukuboza 2023 bombi bataramiye kuri hoteli yitwa Fontainebleau yo mu mujyi wa Miami, nubwo bahataramiye mu masaha atandukanye ntibyababujije ko nyuma baje guhura ndetse bakanagirana ibihe byiza. 

Mu mashusho yakomeje gukwira ku mbuga nkoranyambaga yerekanye aba baraperi bombi bafatanya kurasa umwaka bakinjirana mu 2024 bari kumwe.

Cardi B n'umugabo we binjiranye mu mwaka mushya barikumwe

Ibi byatumye benshi bavuga ko kubona Cardi B na Offest basomanira mu kabyiniro i Miami kandi nta minsi ishize bavuze batandukanye, byaba bitarigeze bibaho ahubwo ko byari ukubeshya mu rwego rwo kugira ngo bakomeze bavugwe. Abandi nabo banenze Cardi B bavuga ko atazi kwifatira imyanzuro niba yasubiranye na Offset wamucaga inyuma kenshi.

Mu gusubiza abafana be batunguwe no kubona aba bombi basubiranye, Cardi B yakoresheje Instagram ye aha ikiganiro abayimukurikiranaho (IG Live) ndetse avuga ko ari mu nzira zo kwiyunga na Offset.

Mu magambo ye Cardi B yagize ati: ''Yego nibyo narangije umwaka naninjira mu wundi ndikumwe na Se w'abana banjye. Yego ni byo twaratahanye mu rugo rumwe turikumwe ubu. Sinshaka kubabwirako twasubiranye gusa biri mu nzira. Turi gukemura ibibazo dufitanye kandi turi gukurikira 'Marriage Therapy' twembi''.

Cardi B yahishuye ko ari munzira zo kwiyunga na Offset kandi ko bitabaje abahanga mu kunga ingo 'Marriage Therapy' ngo babafashe

Uyu muraperikazi umaze imyaka 6 arushinze na Offset yakomeje agira ati: ''Dufite ubushake bwo kwiyunga ndizera ko bizakunda gusa nanone sinababwira ko twasubiranye neza ariko magingo aya turikumwe mu rugo ndetse twanararanye mu buriri bumwe''.

Ibi Cardi B abitangaje nyuma yaho aherutse gusangira Noheli na Offset bikavugwa ko baba basubiranye, mu gihe hari abavuga ko ibyo gutandukana kwabo byari agatwiko bitari ukuri.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND